Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeImyidagaduroUkuri ku ifoto yasakaye hose ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugore wa The...

Ukuri ku ifoto yasakaye hose ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugore wa The Ben atwite inda y’imvutsi

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto igaragaza Pamella atwite ndetse ari kumwe n’umugabo we The Ben. 

Nubwo benshi babifashe nk’ukuri ariko ibimenyetso bihari bigaragaza ko iyi foto yakozwe cyangwa akaba ari abantu basa, kuko mu minsi mike ishize nibwo The Ben yahakanye ko we na Pamella batari kwitegura kubyara. 

The Ben yabihakaniye imbere y’itangazamakuru ndetse bigaragazwa namwe mu mafoto yafotowe muri iyi minsi agaragaza ko Pamella adatwite, harimo n’iyo twashyize hasi muri iyi nkuru. 

Ni ifoto yagiye hanze nyuma y’iminsi micye uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga atangaje ko agiye kongera gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond Platnumz umaze kubaka izina rikomeye muri Tanzania no ku ruhando mpuzamahanga. 

Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 8 Gicurasi 2024, ubwo yari abajijwe ku mishinga afite n’icyo ahishiye abakunzi be. 

Yagize ati: “Uyu mwaka hari ibintu byinshi bigomba kujya ahagaragara, harimo n’indirimbo nzakorana na Diamond Platnumz, turi mu biganiro byo gukorana kandi byararangiye hasigaye gukora.” 

The Ben yahakanye ko kuba indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz mbere itaragiye kuri Youtube ye byaba byaramuhombeje. 

Yagize ati: “Nibaza ko iyo tugiye kuzakorana izajya ku mbuga nkoranyambaga zanjye, mu gusubiza ababyibazaho nta gihombo byanteye, sindibujye mu bisobanuro byinshi ngo mbisonure, ariko ku giti cyanjye nta cyo.” 

Si ubwa mbere umuhanzi The Ben agiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz kuko bafitanye indirimbo yitwa “Why” bashyize ahagaragara mu mwaka wa 2022. 

Uretse indirimbo The Ben ateganya gukorana na Diamond Platnumz, muri uyu mwaka aranateganya gushyira ahagaragara umuzingo uriho indirimbo nyinshi zitandukanye, zirimo izo yakoranye n’abahanzi barimo Auncle Austin, Tough Gang, Jay Polly (akiriho) hamwe n’izo ari wenyine. 

The Ben yasobanuye ko yasabye imbabazi Bull Dog kubw’indirimbo bakoranye ariko ntisohoke kubera iyitwa Why yakoranye na Diamond, avuga ko gusohoka kw’indirimbo kuri ubu bigenwa n’itsinda rimufasha kuzimenyekanisha, ari na yo mpamvu indirimbo yabo yabaye ihagaritswe, ariko akamwizeza ko igihe nikigera indirimbo izasohoka. 

Kimwe mu byo abakunzi ba The Ben ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kumwitegaho mu minsi ya vuba, ni indirimbo ateganya gushyira ahagaragara bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi, nk’uko uyu muhanzi ubwe yari yarabibasezeranyije. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights