Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeM23 yateguje ko igiye gukubita ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

M23 yateguje ko igiye gukubita ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ibyo zikomeje gukora

Umutwe wa M23 watangaje ko ushobora gusubira mu mirwano n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro byawo n’ingabo z’igihugu n’abafatanyabikorwa bazo. 

Uyu mutwe uvuga ko wakuye ingabo zawo mu Mujyi wa Walikale mu kwezi gushize, nk’igisubizo cy’ubushake bwo guha umwanya ibiganiro birimo kubera i Doha muri Qatar, bigamije gushaka amahoro hagati y’impande zombi. 

Nubwo ibyo biganiro bigikomeje, M23 ishinja ihuriro ry’ingabo za Leta – zirimo FARDC, FDLR, Mai-Mai/Wazalendo n’ingabo z’u Burundi – kuba bakomeje ibikorwa by’urugomo n’ibyibasira uburenganzira bwa muntu. 

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, mu itangazo yasohoye, yamaganye igikorwa cy’izo ngabo cyibasiye Umujyi wa Walikale, aho yavuze ko “nyuma y’uko M23 isubije inyuma ingabo zayo, ingabo za Leta zahise zinjira mu mujyi zisahura iby’abaturage.” 

M23 inavuga ko igisirikare cya Leta cyakajije ibitero mu bice bituwe cyane birimo Masisi, Walikale na Walungu, ndetse ngo n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi. 

Ibyo bitero byarimo n’ibyabereye ahazwi nka Point-zero na Bilalombili ku wa 8 Mata, mu gihe hagati y’itariki ya 8 n’iya 10 Mata, abaturage bo mu gace ka Rugezi na bo bagabweho ibitero.  

Ku wa 10 Mata, imirwano yagaragaye i Kavumu na Gahwera, aho hangijwe byinshi mu mitungo y’abaturage ndetse indi igasahurwa. 

Nubwo bimeze bityo, M23 yavuze ko igishishikajwe no gukemura ikibazo cy’intambara mu mahoro, ariko ishimangira ko izakomeza kurengera abasivile n’akarere kayo mu gihe iterabwoba rikomeje kuyibasira. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe