Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeUmugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi akomeje kugera amajanja Lt Gen...

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi akomeje kugera amajanja Lt Gen Luboya

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amagambo akomeye cyane akomeje kuvugwa hagati y’abakuru b’ingabo z’ibihugu bihana imbibi.  

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ku mugaragaro ko yifuza ko Lt. Gen Johnny Luboya yirukanwa ku buyobozi bw’Intara ya Ituri, aho amushinja ibikorwa bikomeye byibasira umutekano w’akarere. 

Mu butumwa butarimo kujenjeka, Gen Muhoozi yagize ati: “Ndashaka ibintu bitatu byonyine muri RDC. Icya mbere, muhagarike kwica abantu banjye, Abahima n’Abatutsi. Icya kabiri, muvaneho Guverineri w’uburozi wa Ituri, Luboya.” 

Ibi byavuzwe mu gihe hari urunturuntu rukomeje kwiyongera hagati y’izi mpande, ndetse bigatuma bamwe bakeka ko umubano wa RDC na Uganda ushobora gusubira inyuma ku buryo bushobora no kugira ingaruka ku bufatanye mu guhashya imitwe yitwaje intwaro. 

Gen Muhoozi amaze igihe atavuga rumwe na Lt Gen Johnny Luboya, ashinja uyu muyobozi kutagira uruhare mu guhashya umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces), umutwe w’iterabwoba wibasiye abatuye mu mashyamba ya Ituri na Beni. Uyu mutwe umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano wa Uganda na RDC. 

Mu magambo ye, Gen Muhoozi ashinja Gen Luboya gukingira ikibaba uyu mutwe ndetse no kuba abifitemo inyungu zishingiye ku butunzi buvanwa mu bucukuzi bwa zahabu n’andi mabuye y’agaciro yo muri Ituri. 

Si ADF gusa ishyirwa mu majwi. Muhoozi kandi avuga ko Luboya ari “umuyobozi w’umutwe wa CODECO”, umutwe umaze igihe wibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abahema.  

CODECO, bivugwa ko ari umutwe w’aba Lendu, ukomeje kurangwa n’ubwicanyi, gusahura no kwigarurira ibice by’ubutaka by’abaturage. Muhoozi asanga uyu mutwe ukoreshwa n’abantu bakomeye muri politiki ya Congo. 

Ibi bivuze ko umutekano mu Burasirazuba bwa Congo utagihangayikishije gusa abaturage baho, ahubwo wanabaye intandaro y’icyizere gike hagati y’ibihugu by’abaturanyi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe