Sunday, December 8, 2024
Sunday, December 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruHazanywe uburyo bushya bwo kugura udukingiriz0 mu ibanga rikomeye umuntu atavuye mu...

Hazanywe uburyo bushya bwo kugura udukingiriz0 mu ibanga rikomeye umuntu atavuye mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari urubyiruko rwaterwaga ipfunwe no kujya kuvuga ko bashaka udukingirizo aho baducuruza, rwahishuriwe uburyo bwo kubikora mw’ibanga, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Cyber Rwanda. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Mu gikorwa cyabereye mu karere ka Nyanza, urubyiruko rwahurijwe hamwe ruridagadura mu mbyino no kumurika imideri ari nako rwigishwa uburyo rwasaba udukingirizo hakoreshejwe ikoranabuhanga. 

Urubuga rwa CyberRwanda nirwo ruzajya rwifashishwa, aho ruzaba rugamije gutanga amakuru kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no guha amakuru urubyiruko igihe bahura ni ibibazo ku buzima cyane igihe bashaka nk’udukingirizo. 

Umwe mu bayobozi ba ruriya rubuga witwa Ngamije Fabiora, yavuze ko mu gihe abantu bazajya bananirwa kwifata, bashobora gukoresha ikoranabuhanga baka udukingirizo.  

Ati “Ubu hifashishijwe urubuga CyberRwanda, urubyiruko rushobora gutanga komande y’ibikoresho birimo udukingirizo, ibinini byatuma umuntu adasama ku buryo iyo ufunguye urubuga uhita ubona farumasi dukorana nazo zikwegereye noneho wowe ukagenda usanga wapakiriwe ku buryo ntacyo ubazwa cyangwa se ngo wowe ubaze.” 

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko banyuzwe ni uko hari ibyabateraga ipfunwe ariko ubu hifashishijwe ikoranabuhanga babonye igisubizo. 

Umwe yagize ati “CyberRwanda yadufashishije cyane kuko hari abakobwa bitinyaga, bumva ko batajya gufata udukingirizo birinda indwara zandurira mu mumibonano mpuzabitsina cyangwa se gutwara inda zitateguwe ubu byoroshye ni ugukoresha ikoranabuhanga ukagenda usanga byose byarangiye.” 

Undi yagize ati “Hari umukobwa wabaga ari umurokore akumva ko najya kwaka udukingirizo abari bumwumve bari bumuseke, bamwita indaya, kwifata byamunanira, agakora imibonano mpuzabitsina idakangiye akaba yatwara inda ariko ubu CyberRwanda yabaye igisubizo kuko byose bizajya biba mw’ibanga.” 

Umuyobozi w’Agateganyo w’Imirimo rusange mu karere ka Nyanza Nsabimana Jean Christian, yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu bityo bakwirinda imyitwarire iyari yose yatuma bishora mu mibinano mpuzabitsina.  

Abayobora uru rubuga rwa CyberRwanda kandi bakora ibindi bikorwa birimo no guhuza urubyiruko rukidagadura. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights