Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philip Mpango, yatangaje ko nyuma yo kubiganiraho hafashwe icyemezo ko abapolisi bo muri iki gihugu bagiye kujya bambara utwuma dufata amashusho (camera) mu rwego rwo guhashya ruswa ikomeje gufata indi ntera mu bakora muri uru rwego rushinzwe umutekano kandi bari mu bagakwiye gufasha kuyirandura burundu.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Dr Mpango, yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi mu 2024, ubwo yatahaga sitasiyo nshya ya polisi iherereye i Mtumba muri Dodoma, yasabye ko abagize polisi y’iki gihugu batangira kwambara impuzankano iriho izi ‘camera’ kuko biri mu byafasha gukurikirana ibyo bakora umunsi ku munsi.
Yagize ati “Nategetse polisi gusubiramo ibijyanye n’uburyo itanga impushya zo gutwara ibinyabiziga n’uko ikora ubugenzuzi bw’ibinyabiziga. Tugiye gutangira gukoresha camera zo ku mihanda ndetse abapolisi bakora mu mihanda bambikwe camera kugira ngo tugenzure ibijyanye na ruswa n’imikorere yabo.”