Mu gihe mu 1993 intambara yo kubohora u Rwanda yari igeze ahakomeye, ndetse ibiganiro by’amahoro hagati ya FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana byari bikomeje, Perezida Habyarimana n’inzego z’umutekano bari batangiye gushakisha uko bahungabanya ubuyobozi bwa FPR aho kubahiriza ibyo ibiganiro byari bigamije.
Aho gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda zari hirya no hino ku isi, no kurandura ivangura n’ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi imbere mu gihugu, Leta ya Habyarimana yahisemo gukoresha inzira y’ubugome, yo kugerageza kwica Maj. Paul Kagame, wari uyoboye ingabo za FPR.
Uyu mugambi wari ufite intego yo guca intege FPR, kimwe n’uko byari byakozwe ubwo Maj Gen Fred Gisa Rwigema yicwaga mu Ukwakira 1990.
Uwo mugambi wo kwivugana Paul Kagame wahawe Capitaine Paul Barril, Umufaransa wari inshuti ya Habyarimana ndetse n’intumwa ya Perezida François Mitterrand wa France.
Barril yatangiye gukorana n’ubutegetsi bwa Habyarimana mu 1990 ubwo intambara yatangiraga, akaba yaragize uruhare mu itangwa ry’intwaro n’amahugurwa y’ingabo za Leta, byose bigamije gutegura Jenoside.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru Raphaël Glucksman mu 2004, Barril yemeye ko umwe mu mirimo ya mbere yahawe yari ugucengera FPR no kuyisesengura neza.
Mu 2013, Umuryango udaharanira inyungu wa Survie washyize hanze amakuru agaragaza ko mu ntangiriro za 1993 Habyarimana yahaye Barril ubutumwa bwiswe “Insecticide” bwari bugamije guca intege FPR ndetse no kugirira nabi Abatutsi.
Barril yahawe 130,000$ ngo ashakishe abayobozi ba FPR, by’umwihariko Maj. Paul Kagame. Survie ivuga ko uyu mugambi wagombaga gushyirwa mu bikorwa ku Mulindi, aho Kagame yari afite ibirindiro.
Si ubwa mbere Habyarimana yari agerageje kwivugana Kagame, kuko no mu 1991 yashatse umugore ngo amuroge. Uwo mugore ariko yaje gufatwa n’inzego z’umutekano za FPR atarashyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha.
Nubwo Barril atigeze abasha kwica Kagame, yashyize imbaraga mu bikorwa byari bigize “Opération Insecticide”, harimo gutoza abasirikare b’intagondwa bari bagamije gusubiza inyuma FPR, kuburizamo imigambi yayo, ndetse no kugira uruhare mu kwica Abatutsi byihuse. Amahugurwa yabo yabereye i Bigogwe mu yahoze ari perefegitura ya Gisenyi.
Izi ngabo z’inkoramaraso zari ziyongereye ku zindi zatangiye gutozwa na Leta y’u Bufaransa mu 1992, zizwi nka CRAP, na zo zari zifite inshingano yo kurwanya FPR ariko zarananiwe.
Muri Kamena 1994, Guverinoma yakoze Jenoside yashyizeho gahunda yo gukaza ubwicanyi hifashishijwe Interahamwe.
Icyo gihe, Barril yakoreshwaga mu gushaka abacanshuro b’Abafaransa bagombaga gufasha ingabo za Leta.
Minisitiri w’Ingabo Augustin Bizimana yandikiye Barril amusaba abasirikare 1000, amwizeza kwishyurwa miliyoni 1.2 z’amadolari ya Amerika.
Nubwo Barril yagerageje kubabonera abo bacanshuro, ntacyo bafashije ku rugamba rwo kurinda Kigali, maze Bizimana aza kumwandikira amusaba gusubiza amafaranga amwe, kuko ibyo bumvikanye bitakozwe nk’uko byari byitezwe, nk’uko byagaragajwe mu nyandiko yitwa “L’opération « Insecticide » de l’ex-capitaine Barril” ya Jacques Morel.
Nyuma ya Jenoside, Barril yakomeje gukwirakwiza ibinyoma birimo ko Habyarimana iyo aticwa Jenoside itari kuba, mu gihe nyamara ari we wagize uruhare mu kuyitegura binyuze mu mahugurwa y’abicanyi n’abasirikare bayishyize mu bikorwa.
Ubuhamya bwe bwagiye buvugwaho cyane kubera ibinyuranyo biri mu byo yavuze, ndetse no kubeshya nk’aho yavuze ko afite agasanduku k’umukara k’indege ya Habyarimana, nyamara byaraje kugaragara ko ari ibinyoma.

