Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeAbantu batigeze babona interahamwe ku ma bariyeri murebe uko babaga bameze! Video

Abantu batigeze babona interahamwe ku ma bariyeri murebe uko babaga bameze! Video

Mu mwaka wa 1994, isi yose yareberaga u Rwanda, ariko ntabwo babashije guha agaciro isura nyayo y’ikibi cyari cyarabibwe mu mitima y’abanyarwanda bamwe.  

Hari amajwi n’amashusho yagiye asigara ari gihamya y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire mbere y’uko itangira ku mugaragaro.  

Muri ayo mashusho harimo n’ayafashwe mu gihe Loni (UN) yajyaga gufata abanyamahanga ngo ibahungishe, mu gihe Jenoside yari yatangiye. 

Iyi video si film yatekerejwe, si inkuru y’igitekerezo cy’umwanditsi, ni ukuri kw’ibyafatiwe mu gihe cya nyacyo.  

Interahamwe, zigizwe ahanini n’urubyiruko rwatojwe mu buryo bukomeye, zari ziri ku mabariyeri, zitegereje gusa amabwiriza yo kwinjira mu bikorwa byo kwica.  

Zari zifite moral yo hejuru, ziteguye gukora ibikorwa bya kinyamaswa, kandi ku maso y’umuntu wese wareba iyo video nta gushidikanya: zari zaratojwe, zariteguye, kandi zari zifite gahunda yo kumena amaraso. 

Hari bamwe mu bantu muri iki gihe bapfobya Jenoside bakavuga ko itateguwe, bakagerageza kuyobya uburari.  

Ariko se, iyo urebye abantu bafite imihoro, amacumu, imigozi n’uburakari bufite budasanzwe, ukabona uburyo bari bateguye bariyeri zo kubuza abantu guhunga, wakwemeza ute ko ari ibintu bitateguwe? 

Iyi video ni igihamya. Ni ijwi ry’ukuri rishingiye ku byo amaso yabonye. Abantu batigeze babona interahamwe ku mabariyeri bakwiye kureba iyi video.  

Bakwiye kureba uko zari ziteguye, uko zari zifite imyitwarire ishingiye ku mahugurwa bahawe. Si akajagari kavutse ako kanya — ni gahunda ndende y’umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi. 

Reba Video unyuze hano

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe