Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rw’umusore witwa Yadufashije Jean de Dieu uzwi ku izina rya ‘Dodiye’ ugendana ibyuma amanywa n’ijoro.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Abaganiriye na BTN dukesha iyi nkuru, batangaje ko urugomo rw’uyu musore uzwi ku izina rya Dodiye ruteza umutekano muke ku buryo ntamuntu ugenda mu nzira wenyine bitewe nuko aba afite ubwoba bwo kwicwa n’uyu musore cyangwa akamugirira nabi mu buryo bunyuranye.
Umwe ati “Urugomo n’ubugome by’uyu musore Dodiye biraduhangayikishije cyane. Nawe reba umuntu muhura afite ibyuma akakwanjama, akagukubita ndetse akanaguteragura ibyuma kubwo amahirwe Imana igakinga ukuboboko.”
Undi nawe ati “Aherutse gukubita umuturage amuhindura intere hanyuma amujugunya mu rutoki ku buryo ururimi rwe rutabashaga kuva mu kanwa cyakora mbere ubwo yahuruzaga twarabyumvise turamutabara undi nawe atubonye ajugunya hasi.”
Uyu musore witwa Yadufashije ubwo yageragezaga kwiruka kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, Abaturage bahise bamufata hanyuma bamushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo aryozwe ibyo aherutse gukorera umuturage wajyanywe ku Bitaro bya Kabarore nyuma akoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Kiziguro.
Ikindi aba baturage bagarutseho ni uko akwiye gufungungwa burundu kuko iyo afunguwe aza yakabije ubugome cyane ko ubwo yajyanywaga gufungwa yavugaga ko nagaruka azihorera ku bagize uruhare mu ifatwa rye.