Umunyamakuru akanaba umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya Yago binyuze ku Shene ye ya YouTube yise ‘Yago Tv Show’, nyuma y’igihe atagaragara mu biganiro kubera kwerekeza mu bikorwa bitandukanye by’umuziki we, yakoze agashya yongera gusura Peter na mushiki we b’i Musanze bavukana na Paul ndetse na Andrew n’ubwo bo bitabye Imana.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uyu munyamakuru akigera muri uru rugo yabasabye ko bakura mu modoka ibintu yabazaniye byo kurya, nyuma abasaba kuzana udutebe hanze bakaganira. Ubwo baganiraga Yago yababazaga ukuntu babayeho nta bavandimwe babo, icyakora bavuga ko bajya babakumbura cyane kuko ubu basigaranye irungu, dore ko bakundaga kuganira cyane.
Peter n’uyu mushiki we babwiye Yago ko kuva aba bavandimwe bapfa batorohewe n’ubuzima kuko bagenda baterateranya ubuzima bugakomeza.
Icyakora Mukasenge Thérèse uvukana na Peter avuga kugeza ubu ntacyo bajya bababura kuko abantu benshi bakomeza kubafasha ku buryo nta na rimwe bajya baburara cyangwa ngo babure n’igikoma cyo kunywa.
Mu myaka yashize niba warakoresheje imbuga nkoranyambaga ntabwo wabuze kubona abagabo batatu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakomoka mu Karere ka Musanze.
Abantu benshi bakundaga aba bavandimwe batatu kubera ukuntu baganiraga bikomeye ndetse bagasetsa abantu benshi, dore ko uyu munyamakuru wabazamuye yakunze gushimirwa na benshi kubera ukuntu yabakuye mu bwigunge ndetse akajya abafasha mu buryo bushoboka bwose.
Aba bagabo batatu bazwi ku mazina ya Peter, Paul na Andrew, bari bariho mu buzima bubabaje ariko kuva batangira kuganirizwa n’uyu munyamakuru, hari benshi bahise babahanga amaso ndetse batangira no kugaragara muri Film bakina bityo imibereho yabo irahinduka kuko batangiye kujya bakuramo amafaranga.
Mu mpera z’Ugushyingo 2022, ni bwo byamenyekanye ko umwe muri aba bavandimwe witwa Rudakubana Paul wari ufite imyaka 56 yitabye Imana azize urupfu rwatunguranye kuko yasanzwe mu nzu mu Kagari ka Cyabagarura yashizemo umwuka.
Ni mu gihe ku wa 14 Nzeri 2023, nabwo hamenyekanye inkuru yakababaro ivuga ko nanone uwitwa BUHIGIRO Andrew wari ufite imyaka 86 y’amavuko ndetse akaba yari we mukuru muribo yitabye Imana, azize uburwayi busanzwe.
Nyuma y’igihe kinini abantu basa naho batabona Peter uvukana n’aba bavandimwe bitabye Imana, amashusho umunyamakuru Yago yanyujije kuri Shene ye ya YouTube, agaragaza yagiye kubasura ndetse yabashyiriye ibintu byinshi mu imodoka harimo ibyo kurya, amasabune, amavuta ndetse n’ibindi byinshi, aho yasanze kuri ubu Sindikubwabo Peter asigaye abana na mushiki we bavukana witwa Mukasenge Thérèse.
Baganira n’uyu munyamakuru, ikiganiro cyakoze ku mitima ya benshi kuko Yago yageragezaga kubabaza uko babayeho ndetse akababwira ko nubwo ataherukaga kuza kubasura ari ibintu agiye kujya akora, dore ko mu minsi yashize aba bari bamaze kuba nk’abavandimwe kuko yatumye bamenyekana akajya abafasha mu bintu byinshi bitandukanye ndetse akabajyana no kubatembereza ahantu hatandukanye muri iki gihugu.