Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino yatangaje ko hari gahunda yo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 15, kizaba gifite umwihariko wo kwitabirwa n’ibihugu byose nta majonjora.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi Perezida Infantino yabitangarije muri Kongere ya 74 ya FIFA iri kubera i Bangkok muri Thailand, aho abayobozi baturutse mu bihugu byose bigize iri shyirahamwe bayitabiriye.
U Rwanda ruhagarariwe na Perezida wa Ferwafa, Munyentwali Alphonse, Visi Perezida wa kabiri, Mugisha Richard n’Umunyamabanga wa Ferwafa, Kalisa Adolphe.
Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko bazakomeza guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi, bafasha amashyirahamwe yose.
Yakomeje atangaza ko kuri ubu ishyirahamwe ayoboye rifite gahunda yo gushyira imbaraga mu bakiri bato ari na yo mpamvu bari gutekereza gutegura Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 15, gisanga iby’abari munsi ya 17 na 20.
Ati “Inshingano zacu ni ugutanga amahirwe hirya no hino ku Isi yo kugira ngo abantu bakine, bagire inzozi ndetse bibe byabahindurira ubuzima. Aha kandi hari n’uburyo umuntu yakuramo atari muri ruhago gusa ahubwo no buzima busanzwe.”
“Ntekereza ko ari byiza gutekereza ku gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 15, cyangwa se reka twe kucyita gutyo tucyite ibirori, aho amakipe y’abatarengeje imyaka 15, abahungu n’abakobwa bavuye mu bihugu byose 211, bakwitabira nta majonjora abaye. Buri gihugu cyakohereza ikipe ahantu haba hateganyijwe.”
Gianni Infantino yavuze ko mu minsi mike hazashyirwaho uburyo ino mikino izakinwa n’igihe bazatangirira irushanwa rya mbere.
Muri iyi Kongere ya FIFA yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi, hanemerejwemo ko
Brésil ari yo izakira Igikombe cy’Isi cy’abagore cyo mu 2027, aho yahigitse ibihugu by’u Bubiligi, u Budage n’u Buholandi.