Friday, June 20, 2025
Friday, June 20, 2025
spot_img
HomeImikinoAmashusho agaragaza uko abakinnyi ba Rutsiro FC bitsindishije ku mukino banyagiwemo na...

Amashusho agaragaza uko abakinnyi ba Rutsiro FC bitsindishije ku mukino banyagiwemo na APR FC akomeje kuvugisha benshi. Video

Umukino wahuje Rutsiro FC na APR FC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu ukomeje kugibwaho impaka ndende nyuma y’uko amwe mu mashusho y’uyu mukino agaragaje ibikorwa bivugwaho ko ari ukwitsindisha ku ruhande rwa Rutsiro FC.  

Ni umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 5-0, ifata umwanya wa mbere w’agateganyo mbere y’uko Rayon Sports ikina ku cyumweru na Etincelles FC. 

Byatangiye gukaza umurego ku mbuga nkoranyambaga ubwo bamwe mu bakunzi ba ruhago bagaragazaga ko imyitwarire y’umunyezamu wa Rutsiro FC, Matumele Arnold, ndetse n’abandi bakinnyi b’iyi kipe, yari iteye urujijo. 

NO_BRAINER 🇷🇼 yanditse ati: “Ndasaba Federation na Ministere ya Sport gukora iperereza kuri uyu munyezamu wa Rutsiro.” 

“Mwitegereze neza ibi bitego batsinzwe, nta handi biba. Umunyezamu yabikoze ku bushake. Si kuriya bafata umupira, kwigira nk’aho umucitse, kwigwisha.” 

Umunyamakuru wa RBA, Lorenzo Musangamfura, nawe yakomeje ati: “Umukino tubonye i Rubavu ni igitutsi kibi kuri Ruhago. Abakinnyi ba Rutsiro bitsindishije ku buryo bugaragara, ndetse n’abafana b’amakipe yombi bavuye muri Stade bumiwe.” 

APR FC yagiye gukina uyu mukino izi neza ko kuwutsinda byayifasha kwicara ku mwanya wa mbere. Umukino watangiye Rutsiro FC igaragaza intege nke zo mu kibuga hagati, aho abakinnyi nka Mumbele, Nkubito Hamza na Ndabitezimana Lazard batakarizaga imipira bitangaje. 

Ku munota wa 35, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Cheick Ouatarra, akoresheje umutwe nyuma y’umupira mwiza yaherejwe na Niyomugabo Claude.  

Nyuma gato, ku munota wa 45, Ruboneka Jean Bosco yakoresheje amakosa abakinnyi baa Rutsiro FC maze atsinda igitego cya kabiri, ibintu byatumye abakinnyi ba Rutsiro batongana hagati yabo ku kibuga, Nkubito Hamza ashwana cyane n’umunyezamu Matumele. 

Mu gice cya kabiri, Rutsiro FC yakomeje gukora amakosa nk’ayabaye mu minota ya mbere. Ku munota wa 66, Matumele yagerageje gucenga Lamine Bah ariko biramunanira, bituma Denis Omedi atsinda igitego cya gatatu.  

Iminota mike nyuma, Mahmadou Lamine Bah yatsinze igitego cya kane, naho Victor Mbaoma, wari winjiye mu kibuga asimbura, atsinda icya gatanu ku munota wa 75. 

Amashusho agaragaza uko ibitego byinjiyemo yerekanye umunyezamu Matumele Arnold asa n’uwitanga ku buryo budasanzwe cyangwa agakora amakosa yoroheje atumvikana ku rwego rw’umupira w’umwuga. Ibi byatumye bamwe bakeka ko habayeho ukwitsindisha ku bushake. 

Bamwe mu basesenguzi batangiye gusaba ko habaho iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba koko hari icyabaye kugirango abakinnyi bitsindishe cyangwa niba ari intege nke zabo. 

Nubwo hari urunturuntu ruvugwa ku mukino, ku ruhande rwa APR FC, intego zagezweho kuko nyuma yo gutsinda ibitego 5-0 yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 52, irusha Rayon Sports amanota abiri. 

Nyuma y’intsinzi ya APR FC yabashije kubashyira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, abakunzi b’umupira w’amaguru batandukanye bagaragaje ibitekerezo byabo ku buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga.  

Bamwe bishimiye uko ikipe yitwaye, abandi bagaruka ku mikorere ya bamwe mu banyamakuru n’uko basobanura iby’umukino. 

Rugango wa Ntiti yagaragaje agahinda aterwa n’uko bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda batita ku gutanga ishusho yuzuye y’imikino.  

Mu butumwa bwe, yavuze ko hari abashakira amaramuko mu gutangaza amakuru ariko kandi bakabikabya. Yagize ati, “ubu nibwo mubonye APR ikomeye mu mikino ya nyuma,” agaragaza ko hari igihe bamwe babona ubuhanga bw’ikipe ari uko igeze kure mu irushanwa. 

Gary we yagarutse ku buryo bushobora kwifashishwa mu isesengura ry’irushanwa. Yifuje ko, igihe hazakorwa isesengura ku wa mbere, harebwa niba ikipe ya APR FC ikwiye guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League. 

Danny wa Danny na we ntiyatinze kugaragaza ukuntu umupira w’u Rwanda ugifite inzitizi nyinshi zituma udatera imbere nk’uko byifuzwa.  

Yagaragaje impungenge ku rwego rw’abakinnyi bamwe, avuga ko usanga hari igihe imikino iba nk’aho ari igikinisho, ariko anashimira APR FC ku myitwarire myiza n’amacenga yabashije kwerekana muri uyu mukino. 

Naho Gashema Law Talk, yifashishije ubundi buryo bwo gutanga igitekerezo cye, yagaragaje ko umupira w’amaguru wo mu Rwanda ukigaragaramo ibintu bitavugwaho rumwe.  

Avuga ko hari ibyo abantu basanzwe bamenyereye mu mupira w’u Rwanda ndetse anavuga ko izo ‘movie’ bakina zari zaramenyerewe kera, ashimangira ko ikibazo atari icy’uyu munsi gusa. 

Reba ayo mashusho unyuze hano, cyangwa hano

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe