Nyambo Jessica uzwi cyane nka Miss Nyambo murunganda rwa Sinema, avuga ko akurikije uko abona abagore bagiye kubyara baba bamerewe iyo bari ku gise, aterwa ubwoba n’ukuntu kiryana.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Aganira n’itangazamakuru rikorera kuri YouTube, Miss Nyambo ukunzwe cyane n’abatari bake, mu bakurikiranira ibijyanye na Sinema Nyarwanda, avuga ko ahora yibaza niba igise kizamurya kurusha uko yumva uburibwe bw’igifu.
Ati: Njye iyo mbonye umugore yigaragura hasi kubera igise, avuga ngo mama we noneho ndakubashye, ndagukunze, mbabarira ku makosa yose nagukoze, buriya aba yumvise ko mama yaciye ahakomeye kubera we.”
Yongeraho ati:” Yesu we! Igifu kijya kindya noneho ngahita mbaza muganga ngo harya igise kizandya kurusha uko igifu kiri kundya? Igifu kirandya nkumva ubuzima ndabuhaze, iyo numvise ko igise kizarenzaho mpita numva nzapfa pe! Ibaze ariko igise kikurya ukica igisebe ntunabyumve, ntakubeshye ibyo bintu nanjye bintera ubwoba.”
Kuri Miss Nyambo ngo ntiyiyumvisha ahantu abagore bakura imbaraga zo kubyara abana barenze umwe, kandi baba baribwa bikabije.
Ati: “Ahubwo se njyewe bijya bicanga, umugore arataka akavuga ngo igise kiranyishe kirimo kumurya, akavuga ko atazongera, agatuka umugabo we, mama imbaraga zo kubyara abana 5 wazikuye he kandi igise kiryana? Wa mubyeyi we, mama wanjye ubahwa pe! Kuko njye iyo Imana itaza kubaho nari gusenga mama wanjye.”
Akomoza ku buryo afata Umunsi w’Umugore, Miss Nyambo avuga ko ashimira abantu bawutekerejeho, kubera urukundo akunda umubyeyi we (nyina), abona akwiye byinshi kandi byiza.
Soma n’iyi nkuru: Kiliziya irasaba ko umutungo kamere wa Afurika ugirira akamaro Abanyafurika
Ati:” Iyo mfashe mama wanjye agaciro afite mu buzima bwanjye, n’ukuntu mukunda, ni abantu badasanzwe kurusha abagabo, umugore akunda umwana we ukumva birakurenze, hari ubuzima abagore banyuramo umugabo atashobora, gutwita, kujya mu mihango ya buri kwezi, ntabwo biba byoroshye. Ibyo byose umugabo akumva ari ibintu bisanzwe, kandi azi ko atabishobora, rero ni umunsi wihariye.”
Ku rundi ruhande ariko, Miss Nyambo avuga ko hari abagore badaha abagabo impamvu z’uko umugabo yamwubaha.
Ati: “Muri ubu buzima hari abantu batanga impamvu zo kutabubaha, umugore ntakubaha, ntiyubaha umuryango wawe, ugasanga ni wa mugore utamenya icyo umwana we yariye. Uzi ko abagabo benshi mu ngo ari bo bamenya abana babo, amenya size umwana yambara, akamenya ibyo akeneye, hari abagore bashaka kwisileyingira (Slaying), niba yarabyaye yarabyaye na we wite ku bana bawe, ariko niba umugore akubaha, akagukundira abana wamubyariye mwubahe nawe.”
Miss Nyambo ashimangira ko ba nyina ba abantu, ari bo bagomba kuza imbere, abandi bagakurikira, kuko iyo batabitaho ngo babakuze, batari kubona abandi bantu bahuye na bo mu buzima barimo, kuko gushimisha umubyeyi bidasaba ibintu byinshi.
Nyambo Jessica yamenyekanye cyane muri Sinema Nyarwanda, akina muri filimi zitandukanye harimo Umuturanyi, Killaman, The Message yananditse, ndetse n’Ibanga arimo kwandika ikanakinwa muri iyi minsi.
Burundi: Abapolisi barataka Inzara ndetse bamwe batangiye kukivamo