Sunday, December 8, 2024
Sunday, December 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaKiliziya irasaba ko umutungo kamere wa Afurika ugirira akamaro Abanyafurika

Kiliziya irasaba ko umutungo kamere wa Afurika ugirira akamaro Abanyafurika

Kiliziya Gatolika ku mugabane wa Afurika irasaba ko umutungo kamere wa Afurika wagirira akamaro abanyafurika ndetse amakimbirane n’imidugararo bishingiye kuri uwo mutungo kamere bigahagarara.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu yaberaga i Accra muri Ghana, akaba ari inama yari ihurije hamwe abantu 40 barimo Abepiskopi, Abapadiri n’Abalayiki hagamijwe kurebera hamwe isano iri hagati y’amakimbirane akomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika no kubyaza umusaruro umutungo kamere ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku wa 11 Werurwe, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) ari na ryo ryateguye iyi nama, Padiri Simbine Junior, mu gihe cy’iminsi itatu, ibiganiro by’abitabiriye byibanze ku ngingo zinyuranye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika, amategeko n’amabwiriza, uruhare rwa Kiliziya muri iki cyiciro, ibikorwa by’ubuvugizi, ingamba ku bikorwa by’ahazaza mu gukemura ibibazo bitandukanye bituruka ku makimbirane ashingiye ku ikoreshwa ry’umutungo kamere n’ibindi.

Abari bitabiriye iyi nama bose bongeye kwifashisha ubutumwa bwa Papa Fransisiko ubwo yari mu rugendo rwa gishumba mu bihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na Sudani y’Epfo mu gusaba ko umutungo wa Afurika utabereyeho gusahurwa.

Muri urwo rugendo rwabaye hagati ya tariki ya 31 Mutarama na 5 Gashyantare 2023, Papa Fransisiko yongeye kwibutsa amahanga ko Afurika atari ikirombe kitagomba kurindwa cyangwa ahantu ho gusahurwa ahubwo ko Afurika ikwiye kuba aheza n’icyizere by’isi.

Icyo gihe, Papa Fransisiko yasabye ko Afurika ihabwa icyubahiro ikwiye mu mahanga yose.

Muri iyi nama, Fridolin Cardinal Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida wa SECAM, yashimangiye ko ishoramari ry’amahanga mu bucukuzi bw’umutungo kamere wa Afurika ryananiwe kugirira akamaro abaturage ba Afurika bityo ko hageze ko umutungo wa Afurika wagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’umugabane, ukagirira akamaro ahanini abaturage ba Afurika.

Abitabiriye inama bo mu bice binyuranye bigize Umugabane wa Afurika bagaragaje ko hakigaragara imbogamizi mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro no kubyaza umusaruro umutungo kamere ku mugabane wa Afurika.

Bose bahuriza ku gushyiraho uburezi bunoze ku bidukikije ndetse no kuzamura uruhare rw’inzobere mu by’amategeko n’itangazamakuru mu gukurikirana imikoreshereze y’umutungo kamere.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye hagati ya tariki 8 na 10 Werurwe 2024, mu Mujyi wa Accra muri Ghana yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Amakimbirane muri Afurika ashingiye ku kubyaza umusaruro umutungo kamere no gucukura amabuye y’agaciro”

Ni inama kandi yateguwe na SECAM ku bufatanye na Dikasiteri ishinzwe iterambere ryuzuye rya muntu, Misereor, CRS, n’abandi bafatanyabikorwa.

Kiliziya irasaba ko umutungo kamere wa Afurika ugirira akamaro Abanyafurika
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights