Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruBurundi: Abapolisi barataka Inzara ndetse bamwe batangiye kukivamo

Burundi: Abapolisi barataka Inzara ndetse bamwe batangiye kukivamo

Mu Burundi haravuga ikibazo cy’Inzara muri Polisi y’igihugu, cyane cyane mu bapolisi bakorera mu ntara ya Makamba mu majyepfo y’iki gihugu.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Amakuru yizewe akomeje kugera kuri CorridorReports; avuga ko bamwe muri aba bapolisi batangiye ku kivamo bitewe n’uko batagaburirwa neza.

Aya makuru yatangiye gucicikana kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 aho Abapolisi bo muri Commune Nyanza-lac, mu Ntara ya Makamba bagumutse, kubera kudafatwa neza na leta y’u Burundi.

Ibitangazamakuru by’I Burundi dukesha iyi nkuru byavuze ko abapolisi bahabwa ibishyimbo byaboze ndetse n’ifu y’ibigori bakunze gufata ikaba ibageraho ishaje.

Aba bapolisi kugeza ubu bagiriza abayobozi bababo kubahemukira banyaga amafunguro bagenewe gufata, abo bapolisi bavuga ko kuva mu kwezi kwa 2/2024, batarigera bahabwa ifu nzima ko hubwo bahabwa ibyangiritse, ndetse ko nibishyimbo aruko bahabwa ibyaboze.

Iki gipolisi cy’i Nyanza-lac, ki kavuga ko ibyo byose bishinjwa Lt. Col. Nkunzimana Claude, ubayoboye, ko ariwe uhora abahemukira akiba ibyo bagenewe.

Burundi: Abapolisi barataka Inzara ndetse bamwe batangiye kukivamo
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights