Ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye ifoto yatangaje benshi y’umwana wo mu Karere ka Muhanga, wiga mu mwaka wa Gatutu w’amashuri abanza kuri EP Gatenzi, wagiye ku ishuri yambaye impuzankano y’ishati ya Polisi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ubwo uyu mwana yageraga ku ishuri yabajijwe aho yakuye iyo shati maze avuga ko ari iyo se yambara nijoro akagenda batazi aho agiye. Bamwe mu bakwirakwizaga iyo ifoto y’uwo mwana bavugaga ko uwo mwenda ari uw’ukuri ndetse ko n’uriya mwana yavuze ko umubyeyi we ngo yajyaga awifashisha n’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko umwenda wa Polisi uriya mwana yagaragaye ku ishuri yambaye utagikoreshwa, ariko kandi bitabujije Polisi gutangira iperereza, kugira ngo hamenyekane uko wamugeze mu maboko.
Yagize ati “Ni umwana wiga mu mwaka wa Gatatu kuri EP Gatenzi waje ku ishuli yambaye impuzankano y’ ishati ya Polisi ariko itagikoreshwa ubungubu. Ubuyobozi bw’ishuli bwatumenyesheje, tukaba twatangiye iperereza ngo tumenye uko yayibonye.”
Ifoto y’uwo mwana yifubitse impuzankano ya polisi benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuyivugaho mu buryo butandukanye, harimo n’abasabye ko n’ababyeyi be bakorwaho iperereza ngo bimenyekane aho uwo mwambaro wavuye koko.
Icyakora abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bakeka umubyeyi w’uyu mwana kuko ngo amakuru ahari ni uko se w’uyu mwana atari umupolisi.