Abasirikare ba FARDC baheruka guhunga intambara Bahari bahanganyemo na M23 bakatiwe urwo gupfa.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni urukiko rukuru rwa gisirikare rwo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, rwahamije abasirikare 8 , ibyaha bifitanye isano no gutererana abandi ku rugamba.
Aba basirikare barimo Colonel, Lieutenant Colonel na Major bakoreraga muri batayo ya 223 bakaba bari baroherejwe ku rwanya M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Byaravuzwe ko aba bahunze mu ntambara zabereye i Mushaki nohafi aho.Iperereza rya kozwe n’igisirikare ryagaragaje ko bashobora kuba barananiwe kuyobora urugamba, hubwo bahitamo gufata icyemezo cyo gukizwa n’amaguru.
Me Alexis Olenga wunganira Lt Col Gabriel Paluku uri muri aba bofisiye, mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka yatangarije ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP ko ibyaha bashinjwa birimo ubugwari no guhunga umwanzi, ariko ko barengana.
Ubushinjacyaha bwari buheruka gusaba urukiko guhamya aba ibi byaha, rukabakatira igihano cyo kwicwa. Urukiko rukuru ruherereye mu mujyi wa Goma rwashimangiye ubu busabe kuri uyu wa 3/05/2024.
Aba basirikare bari 11, nyuma urukiko rugira batatu muribo abere, rusobanura ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bifatika bigaragaza ko bakoze ibi byaha.
Ahagana tariki ya 13 Gashyantare 2024, nibwo Guverinoma ya Kinshasa yafashe icyemezo cyogusubizaho igihano cy’u rupfu cyari cyarasubitswe mu 2003, isobanura ko byatewe n’uko ubugambanyi bukomeje kwiyongera mu gihugu.