Umutoza wa Tottenham, Ange Postecoglou,yatangaje ko bafite gahunda yo gutsinda Man City kuri uyu wa Kabiri bakayitesha igikombe.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uyu yavuze ko nta gahunda bafite yo kumvira abafana bayo basabye ko iyi kipe yatsindwa kugira ngo mukeba wayo Arsenal idatwara igikombe.
Postecoglou yagize ati: “Uramutse ugiye ku mbuga nkoranyambaga, 99% mubazikoresha bashaka ko Spurs itsindwa na Man City… ariko ntumbwire ko ariyo si yawe.Niba aribyo, ukeneye inama.
Nemera ubukeba ariko sinzigera numva umuntu ushaka ko ikipe ye itsindwa”.
Yakomeje ati:”Ejo hari umukino w’umupira w’amaguru. Utekereza ko bizagenda bite? Utekereza ko tuzakora iki nk’ikipe?
“Kimwe n’ikipe iyo ari yo yose ku isi,ntituzagerageza gutsinda gusa? Ni ibintu byoroshye, byibanze.
Sinshaka kumva umuntu wese utekereza ko tuzajya mu kibuga tugakora ikindi usibye kugerageza gutsinda umukino ufite ibisobanuro
Ni gute tuzahinduka ikipe itsindira ibikombe niba tudatsinze imikino ikomeye, niba tuyitinye?”
Uyu abajijwe ku kuntu abona Tottenham,Yagize ati: “Igihe icyo ari cyo cyose ugiye gukina na Man City, cyane cyane iyo shampiyona iri kurangira baba ari beza cyane,aba ari ihangana rikomeye.
Buri gihe biba bigoye gutsinda ariko ibyo ni ibintu bishimishije.”