Kuwa 12 Mata 2025, Turahirwa Moses, umushoramari n’umunyamideri nyarwanda washinze inzu y’imideli ya Moshions, yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ashyize hanze urutonde rw’impamvu 10 avuga ko zituma yanga Perezida Paul Kagame ndetse n’Inkotanyi muri rusange.
Aya magambo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nka X (Twitter) yasamiwe hejuru n’abantu batandukanye, bamwe bamwita umugambanyi cyangwa ikirara, abandi bamushinja guharabika ubuyobozi no gukomeretsa imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri ibyo bitekerezo 10 yagaragaje, harimo ibyo avuga ko papa we, Pasteur, yafunzwe n’Inkotanyi azira ubusa, uburyo yamusuraga muri gereza akiri umwana muto, ndetse no gukubitirwa mu maso ye n’umusirikare w’Inkotanyi.
Yongeyeho ko yigeze gufungwa iminsi 76 muri Gereza ya Mageragere ndetse no gushakwa mu rugo n’ingabo, ibyo byose akabihuza n’urwango avuga ko yakuze arufitiye Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.
Ibitekerezo bye byakomeje kuvugisha benshi, ariko by’umwihariko byazamuye uburakari bw’abakoresha Twitter aho umwe muri bo yagize ati: “Nugira ubwenge buke, uzibasire umuryango w’umuntu uwo wari we wese… Kwibasira umuryango wa Perezida Kagame sinzi ko hari umunyarwanda uzakurebera!”
Undi nawe ntiyazuyaje kumushinja urwango rusesuye, avuga ko ibyo yanditse ntaho bihuriye n’amateka cyangwa uko imikorere y’ubucuruzi bwe yahagaze mu bihe bitandukanye.
Nubwo itegeko nshinga ry’u Rwanda riha abaturage uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, abasesenguzi mu by’imibanire bavuga ko hari aho ibitekerezo bihinduka urugomo cyangwa iterabwoba rishingiye ku magambo, cyane cyane iyo biba byibasira abayobozi cyangwa ibigo by’igihugu.
Umunyamategeko witwa Jean Claude avuga ko: “Iyo umuntu atangiye gukoresha amagambo ateza imvururu cyangwa bigaragara ko ari ugusenya igitinyiro cy’igihugu, akenshi bishobora kumuganisha mu butabera.”
Kugeza ubu, Turahirwa Moses ntabwo arasubiza cyangwa kugira icyo avuga ku mvugo zamushinje kwibasira igihugu.
Muri iki gihe aho ikoranabuhanga ryihuta, umuntu umwe ashobora gusenya icyo yubatse imyaka myinshi mu kanya gato.
Moshions, inzu y’imideli ya Turahirwa, imaze igihe iri ku isonga mu bigaragaza isura nshya y’u Rwanda, ndetse ikamamara mu rwego mpuzamahanga.
Gusa ibyo yavuze bishobora gukurura igitutu ku bucuruzi bwe, haba mu gihe cy’ubu ndetse no mu gihe kizaza, bitewe n’uko abatabishyigikiye bashobora guhagarika kumushyigikira.
Inkuru iracyakurikiranwa, twiteguye kubagezaho uko ibintu bizagenda bihinduka.