Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeSADC yasubije AFC/M23 yamaganye Ingabo za yo ikanasaba ko zihita zisohoka muri...

SADC yasubije AFC/M23 yamaganye Ingabo za yo ikanasaba ko zihita zisohoka muri RDC nyuma y’ikosa rikomeye cyane zakoreye i Goma

Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangaje ko watewe impungenge n’ibirego biherutse gutangazwa na AFC/M23 wavuze ko ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zifatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), abarwanyi ba FDLR, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya M23 mu mujyi wa Goma. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko izi ntambara zatewe n’ibitero bihuriweho n’ingabo za SADC ziri mu butumwa bwa SAMIDRC, zifatanyije n’ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR ndetse n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo.  

Kanyuka yagize ati: “AFC/M23 iramagana bikomeye ibitero bikomeje kugabwa n’ingabo za SAMIDRC ku bufatanye na FARDC, FDLR na Wazalendo ku wa 11 Mata 2025, bikaba bihungabanya ituze n’umutekano w’abaturage b’i Goma.” 

Uyu mutwe wagaragaje ko ibi bitero ari igice cy’ingamba za Leta ya Kinshasa zo kugerageza kwisubiza umujyi wa Goma, ariko bikaba byaratsinzwe.   

Muri iryo tangazo, Kanyuka yongeyeho ati: “Ibyo bitero bisenya amasezerano yari amaze kugerwaho na SADC, bigatuma n’umushinga wo gusana ikibuga cy’indege cya Goma uhagarara. AFC/M23 irasaba ko ingabo za SAMIDRC zihita ziva muri Congo.”  

Uretse ibyo, M23 yanatangaje ko Ingabo za Leta (FARDC) ziri mu kigo cya MONUSCO giherereye i Goma zigomba gushyira hasi intwaro mbere y’uko icyo kigo cyigarurirwa M23. 

Mu itangazo ryasohowe ku wa 14 Mata 2025 n’Ibiro bya SADC biherereye i Gaborone muri Botswana, uyu muryango wamaganye bikomeye ibyo birego, ubigaragaza nk’ibinyoma byambaye ubusa kandi bishobora gukurura umutekano muke urushijeho.  

SADC yatangaje ko SAMIDRC itigeze ifatanya n’imitwe n’ingabo zivugwa mu bikorwa bya gisirikare, ko ahubwo bihabanye n’amabwiriza yatanzwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC. 

Ni itangazo rivuga ko “SAMIDRC ntabwo yigeze ijya mu bikorwa bya gisirikare bifatanyije n’abandi nk’uko byavuzwe. Ibyo birego ni ibinyoma kandi bigamije kuyobya abantu.” 

SADC yasobanuye ko ibikorwa byayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye n’inama yahuje impande zombi ku wa 28 Werurwe 2025 i Goma, hagati ya SADC n’ubuyobozi bwa M23.  

Ibi biganiro byari bigamije gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, aho SADC ifite inshingano zo gutanga umusanzu mu kugarura ituze, kubaka icyizere no gutuma habaho ibiganiro binyuze mu mahoro. 

SADC mu itangazo ryayo yakomeje igira iti: “Turacyashyira mu bikorwa gahunda yateguwe neza yo gukura ingabo za SADC mu gihugu, mu buryo bw’ubufatanye n’ubwumvikane n’ubuyobozi bwa DRC.” 

“Twiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu biganiro by’amahoro, kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma, no gushyigikira ibisubizo birambye ku bibazo byugarije u Burasirazuba bwa Congo.” 

SADC ni umuryango uhuza ibihugu 16 by’Afurika y’Amajyepfo, washinzwe mu 1980 kugira ngo bifatanye mu iterambere rirambye n’umutekano w’akarere.  

Kuva muri Kanama 1992, SADC yahawe inshingano yo guteza imbere ubukungu, guteza imbere ubufatanye mu miyoborere, amahoro n’umutekano, no kubaka akarere gahuriweho gashoboye guhangana ku isoko mpuzamahanga. 

Ibihugu bigize SADC ni: Angola, Botswana, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe. 

Itangazo rya SADC rije mu gihe intambara hagati ya M23 na FARDC imaze iminsi isubukuwe ku rwego rukomeye, bikaba byaratumye umutekano w’abaturage b’Iburasirazuba bwa Congo urushaho kuzamba. 

Hari impungenge ko iyi mirwano mishya ishobora gusenya intambwe zagerwaho mu biganiro no kongera ubushyamirane mu karere. 

SADC yahaye ubutumwa bukomeye abayobozi ba M23 n’ubuyobozi bwa Congo, isaba ko impande zombi zikomeza kwubaha amasezerano y’amahoro no kwirinda ibikorwa bishobora gutuma habaho intambara ndende. Yashimangiye ko intego yayo ari ugushyigikira ituze rirambye, aho gushora abaturage mu bindi bibazo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe