Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wari ucumbikiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera gukubita uwo babyaranye, Songa Isaie, yarekuwe ariko yinahangirizwa bwa nyuma kuzongera ibyo yakoze.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mukinnyi yafunzwe na RIB azira ko yakubise umugore babyaranye witwa Nadia.
Nyuma y’aho, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemeje itabwa muri yombi ry’uyu mukinnyi ariko anavuga ko tariki ya 13 Gicurasi, Dosiye ya Songa yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Mu byo yari akurikiranyweho, harimo icyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Nyuma y’uko Dosiye ya Songa Isaie igejejwe mu Bushinjacyaha, uyu mukinnyi yasabye imbabazi avuga ko yemera icyaha yakoze ariko kandi ko yemera kwishyura Nadia umwenda we ungana na miliyoni 5 Frw amubereyemo.
Kimwe mu byo yakunze kuziza uyu babyaranye, harimo ko yamwishyuzaga miliyoni 6 Frw yamugurije ubwo bari bakiri mu rukundo.
Songa yemereye Ubushinjacyaha ko agiye kugurisha inzu ye, akishyura Nadia miliyoni 5 Frw ndetse akanatanga indezo y’umwana babyaranye.
Uyu mugore wabyaranye n’uyu mukinnyi, yahise yemera kumuha imbabazi ariko bombi bakora inyandiko z’ibi byose.
Ubushinjacyaha, bwahise buha gasopo Songa, bumutegeka ko atazongera kujya mu rugo yabanagamo na Nadia ndetse ko nta kintu na kimwe gihungabanya Umutekano we akwiye kuzakora kugeza igihe iyi nzu izagurishirizwa ubundi hagakurwamo amafaranga y’ideni afitiye uyu mugore.
Ibi byose byabaye ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024.
Uretse Isaie, umuvandimwe we, Isaac Muganza, afungiye muri Gereza ya Mageragere kubera gukubita uwo babyaranye ndetse no gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure.
Songa azwi mu makipe nka APR FC, Police, Etincelles FC, Étoile de l’Est, Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi.