Umunyeshuri w’umukobwa wigaga muri Kaminuza ya MKU (Mount Kenya University) yo mu gihugu cya Kenya, yasanzwe yapfiriye mu nzu yakodeshaga, nyuma y’amasaha make, hari umusore usabye ababyeyi be kohereza Ibihumbi 27 by’Amashilingi ya Kenya (asaga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu by’Amanyarwanda ‘260.000Frw’) kugira ngo amurekure.
Ikinyamakuru cyitwa TUKO cyandikirwa muri icyo gihugu cyanditse ko uyu mukobwa witwa Faith Musembi wari ufite imyaka 19 y’amavuko, yasanzwe mu cyumba cy’inzu yakodeshaga ahitwa la Pilot Estate mu Mujyi wa Thika, nyuma y’uko abakekwaho kuba ari bo bamwishe, babanje gusaba umuryango we kohereza ibihumbi 27 by’Amashilingi nk’ingurane kugira ngo bamureke, ariko birangira bamwishe.
Amakuru avuga ko uwo murambo wa Faith wabonetse bigaragara ko yabanje kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, ndetse yirumye ururimi.
Mu gihe umubyeyi wa nyakwigendera (Ise) witwa Boniface Musembi yavuze ko abo basabaga amafaranga, bakoresheje telefoni y’umukobwa we, ariko ngo batinda bagasanga yiciwe mu nzu yabagamo.
Mama wa Faith yavuze ko yarimo ashaka uko yakohereza amafaranga, ariko banamenyesha Polisi yo kuri Sitasiyo ya Thika, ariko Polisi ntiyita kuri ayo makuru ngo iyahe agaciro, ahubwo ivuga ko aba basaba amafaranga barimo kubakinisha.
Papa w’uyu mukobwa yavuze ko yagiye mu nzu umukobwa we yabagamo, asanga hariho ingufuri ku muryango. Icyo gihe ngo bahise bica ingufuri binjira basanga umurambo wa nyakigendera.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kago, nyuma ukorerwa isuzuma, ibisubizo bigaragaza ko yapfuye nyuma yo gutakaza amaraso menshi, nyuma yo guturika kwa nyababyeyi (Placenta), nyuma iromoka ku mubiri bituma ava amaraso menshi cyane.