Friday, June 20, 2025
Friday, June 20, 2025
spot_img
HomeAndi makuruUbukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, ajyana mu kwa buki na Se

Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, ajyana mu kwa buki na Se

Umukobwa w’Umunyamerikakazi witwa Tobi Elder yari yarateguye ubukwe buhebuje bugomba kubera muri Hawaii ku itariki ya 9 Gicurasi 2025. Ariko, amasaha 36 mbere y’iyo tariki, we n’umusore bari bagiye kurushinga bagize ikibazo cyatumye batandukana, ubukwe burasubikwa. 

Nubwo yari ababaye cyane kandi afite impungenge ku bijyanye n’amafaranga yari yarishyuye, Tobi yatekereje uko yakwitwara. Yafashe icyemezo cyo kugenda wenyine muri gahunda y’ukwezi kwa buki yari yarapanze. 

Yagize ati: “Hari ibikorwa byinshi nari narishyuye mbere, nibaza ko byose bigiye kuba impfabusa. Ariko banyeretse umutima mwiza, amafaranga amwe barayansubiza. N’ubwo hari ibyo nari narapanze gukorana n’uwo twari kuzabana, natekereje ko bitagomba kuncika, mpitamo kujyayo jyenyine.” 

Mu rugendo rwe ajya i Hawaii, Tobi yari afitemo intimba nyinshi, yagera no mu ndege akarira. Umubyeyi we w’umugabo, Robert Elder, yabibonye nk’ikintu gikomeye, afata icyemezo cyo kumusanga kugira ngo amube hafi. 

Yamwandikiye ubutumwa bugufi bugira buti: “Mukundwa, ndaje. Sinshaka ko uba wenyine muri ibi bihe bikomeye.” 

Bakihurira muri Hawaii, bajyanye ku kirwa cya O‘ahu aho ubukwe bwari kuzabera. Tobi yahafatiye amashusho y’ukwezi kwa buki yahisemo kumarana na se, ayashyira kuri TikTok. 

Aya mashusho yakurikiwe n’abarenga miliyoni eshanu, benshi bamugaragariza ko bashimishijwe n’imyanzuro yafashe no kuba yarasanze umunezero mu rukundo rwa kibyeyi. 

Tobi yavuze ko ibyo yanyuzemo byamwigishije agaciro k’urukundo rw’ukuri rw’umubyeyi, kandi ko ubutumwa bwinshi yahawe n’abagore kuri TikTok bwamweretse ko yakoze igikorwa cyafashije benshi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe