Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeMONUSCO yakomoje ku makuru avuga ko ibirindiro byayo biri gutegurirwamo ibitero kuri...

MONUSCO yakomoje ku makuru avuga ko ibirindiro byayo biri gutegurirwamo ibitero kuri Goma inahishura uruhande iri gufasha hagati ya FARDC na M23

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Mata, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwatangaje ko buhakana amakuru ari gukwirakwizwa avuga ko bushobora kuba buri gutegura igitero gikomeye ku Mujyi wa Goma, bivugwa ko cyaturuka mu birindiro bya MONUSCO birimo n’ikibuga cy’indege cya Goma. 

Mu itangazo ryasohowe kuri uwo munsi, MONUSCO yavuze ko ayo makuru nta shingiro afite kandi ko nta bikorwa nk’ibyo byigeze bibaho cyangwa ngo byemerwe muri za sitasiyo zabo. 

Iryo tangazo ryagaragaje ko ibyo birego atari ibihuha gusa, ahubwo bifite n’ingaruka zikomeye, cyane cyane muri iki gihe hari umwuka mubi w’umutekano muke mu karere. 

MONUSCO yahamije ko ibyo bivugwa bigamije kuyisebya, guteza urujijo mu baturage no guteza impungenge ku bakozi bayo n’abasivili biba bigomba kurindwa. 

Ubutumwa bwakomeje busobanura ko bukora inshingano zabwo mu buryo butanyuranyije n’ibiteganywa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano.  

Izo nshingano zirimo kurinda abasivili, gushyigikira ingabo za Leta ya Congo (FARDC) no gufasha mu kugarura ituze mu bice birangwamo imvururu. 

Kuba hari ibirindiro FARDC ihuriyeho na MONUSCO byasobanuwe nk’igikorwa cyo gufatanya mu buryo bw’igihe gito mu bihe bidasanzwe, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu n’amahame y’imikorere y’ubutumwa bwa Loni. 

MONUSCO yasabye abayobozi b’inzego za politiki n’abayobozi b’abaturage kugira ubushishozi mu byo batangaza, birinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya kandi bakagira uruhare mu kubaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. 

Yongeye gushimangira ko igikomeje kuba hafi y’abaturage ba Congo mu bikorwa byo gushimangira amahoro, umutekano n’ituze, kandi yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye mu kumenya ukuri ku makuru atandukanye no gukomeza gukorera mu mucyo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe