Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeIngabo z’u Rwanda zimaze iminsi irimbagurira abarwanyi bo mu mashyamba y’inzitane yo...

Ingabo z’u Rwanda zimaze iminsi irimbagurira abarwanyi bo mu mashyamba y’inzitane yo muri Eráti

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba rwo muri Mozambique, avuga ko Ingabo z’u Rwanda zimaze iminsi zicira ibyihebe zagiye kurwanya mu mashyamba y’inzitane ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Manika yo mu karere ka Eráti. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Igice cy’amajyaruguru ya Mozambique cyibasiwe n’iterabwoba kuva muri 2017, ubwo imitwe yitwaje intwaro irenga 30 yihurizaga hamwe igatangira kwirara mu baturage biganjemo abo mu ntara ya Cabo Delgado. 

Ni ibitero byatumye abaturage batari bake biganjemo abo mu turere twa Mocímboa da Praia abo mu Ka Mecula ho mu ntara ya Niassa n’abo mu twa Memba na Eráti two muri Nampula bicwa, abandi batari bake bava mu byabo. 

Icyakora kuva RDF yagera muri Mozambique muri Nyakanga 2021 yashoboye kwica no kwirukana ibyihebe mu duce byari byarigaruriye; ibyatumye abaturage bari barataye ingo zabo bongera gutahuka ndetse n’ibikorwa byari byarafunze imiryango byongera gusubukura. 

Ikinyamakuru Integrity Magazine cyandikira muri Mozambique dukesha iyi nkuru kivuga ko mbere y’uko RDF igaba ibitero kuri biriya byihebe yabanje kubizenguruka; yica ibyinshi muri byo. 

Iki gitangazamakuru kivuga ko umubare muto cyane w’ibyihebe ari byo byabashije kurokoka, nyuma yo gucika binyuze mu mugezi witwa Lúrio. 

Akarere ka Eráti RDF imaze iminsi yiciramo biriya byihebe gaherereye mu ntara ya Nampula ihana imbibi n’iya Cabo Delgado yo mu majyaruguru yayo. Ni akarere gasanzwe gafite amashyamba menshi y’inzitane. 

Ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al-Sunnah Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro zagiye guhiga byahisemo kuyahungiramo, nyuma yo gucanwaho umuriro w’amasasu watumye bikwira imishwaro bikava muri Cabo Delgado. 

Ibi byihebe mu mpera z’ukwezi gushize by’umwihariko ku wa 25 no ku wa 26 Mata byagabye ibitero mu duce RDF yabyiciyemo, ndetse byaje no kubyigamba bikoresheje imiyoboro bisanzwe binyuzaho icengezamatwara ryabyo. 

Kuri iyi miyoboro Ansar al-Sunnah yahashyize amafoto n’amajwi agaragaza uduce ibyihebe byayo biherereyemo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights