Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruImvura ikomeye yahitanye nibura abantu 56 abandi baburirwa irengero

Imvura ikomeye yahitanye nibura abantu 56 abandi baburirwa irengero

Ikigo gishinzwe umutekano w’abaturage cya Rio Grande do Sul cyatangaje ko imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, muri Leta ya Rio Grande do Sul iri mu majyepfo ya Brazil, yahitanye byibuze abantu 56, mu gihe abandi benshi batarabarwa. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Kiriya kigo cyakomeje kivuga ko abantu 74 bataraboneka kandi abarenga 69.000 bakaba baravuye mu byabo kubera inkubi y’umuyaga mu minsi yashize yibasiye hafi bibiri bya gatatu by’imijyi 497 yo muri Leta, ihana imbibi na Uruguay na Argentine. 

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwavuze ko ubu burimo gukora iperereza ngo bumenye niba urupfu rw’abandi bantu barindwi bapfuye rufitanye isano n’umuyaga, nyuma yo gutangaza ko hapfuye abantu barenga 55. 

Imyuzure yashenye imihanda n’ibiraro mu turere twinshi twa leta nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga. Umuyaga wanateje inkangu no gusenyuka kw’igice cy’urugomero ruto rw’amashanyarazi. 

Ubuyobozi bwavuze ko urugomero rwa kabiri mu Mujyi wa Bento Goncalves narwo rufite ibyago byo gusenyuka. 

I Porto Alegre, umurwa mukuru wa Rio Grande do Sul, amazi y’Ikiyaga cya Guaiba yarenze inkombe, yuzura mu mihanda. 

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Porto Alegre cyo cyahagaritse ingendo zose mu gihe kitazwi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights