Amakuru ducyesha ikinyamakuru Rwandatribune aturuka mu gace ka Komini Mabayi, Perefegitura ya Cibitoki avuga ko Gen.Maj Antoine Jeva yaba akomeje kumera nabi kubera indwara yo kubyimba ibirenge, ku buryo agenda ahetswe.Â
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Intandaro y’ubwo burwayi yaba yararogeshejwe n’umuryango wa Col. Ndakuboma Jabo Jean wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare, muri uwo mutwe nyuma akaza kwicwa akubiswe ifuni aho bamushinjaga kugambana.Â
Umwe mu bakada ba FLN yabwiye kiriya gitangazamakuru ko abavuzi gakondo bo mu Burundi bemeje ko uyu mugabo Gen. Hakizimana Antoine Jeva indwara arwaye ikomoka ku birozi yohererejwe kandi ko adashobora kuyikira, aha rero bamwe mu banyamuryango bakomeye ba FLN bakaba barahaye Col. Rusanganywa Guado ububasha bwo kuyobora inyeshyamba za FLN.Â
Ishyirwaho rya Col. Guado ryahise rikurura umwuka mubi hagati ye na Gen. Bgd Theophile, kuko ariwe wibonaga kuba yasimbura Gen. Jeva ku buyobozi kuko ariwe Jenerali.Â
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ahazaza h’izi nyeshyamba hatari heza kubera ko zinjiriwe n’abahezanguni biyita abakonserivateri ba FLN benshi muri abo barwanashyaka b’ikubitiro bamunzwe n’ingengabitekerezo y’irondakarere kuko ntawe ushobora kuzamurwa mu ntera atavuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.Â