Monday, April 14, 2025
Monday, April 14, 2025
spot_img
HomeUbutaberaGitifu yatawe muri yombi akekwaho kwambura abaturage amafaranga arimo ay’inguzanyo n’aya mituweli

Gitifu yatawe muri yombi akekwaho kwambura abaturage amafaranga arimo ay’inguzanyo n’aya mituweli

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga, gaherereye mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha amafaranga y’abaturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Uyu muyobozi, wafashwe ku wa 11 Mata 2025, arakekwaho kwaka abaturage amafaranga mu buryo bw’inguzanyo ndetse no kwakira amafaranga yo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza (mituweli), ariko akayagumana ntayakoreshe icyo yayagenewe. 

Amakuru yizewe avuga ko abaturage bari baramugurije amafaranga agera kuri 500,000 Frw, ndetse bamwe bamuhaye amafaranga ngo abishyurire mituweli, ariko ntibayibone ku rutonde rw’abamaze kwishyura.  

Ibi bikaba byarateye impungenge n’agahinda mu baturage, basaba ko yishyura ku neza ibyo abarimo. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemeje ifatwa ry’uyu muyobozi, avuga ko byakozwe kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe ku byaha akekwaho. 

Yagize ati: “Ni byo, yafunzwe kubera amafaranga y’abaturage.” 

Nubwo Meya Ntazinda atigeze atanga ibisobanuro birambuye ku byaha akurikiranyweho, amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nkomero, mu Karere ka Nyanza. 

Abaturage b’Akagari ka Nyabinyenga basaba ko uyu muyobozi yishyura vuba ibyo abarimo, kugira ngo uburenganzira bwabo burusheho kurindwa ndetse habeho gutanga isomo no ku bandi bayobozi bashobora gutekereza gukoresha nabi amafaranga y’abaturage. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights