Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeYobeluo Corneille Nangaa yahawe inshingano muri AFC iherutse kwiyunga kuri M23

Yobeluo Corneille Nangaa yahawe inshingano muri AFC iherutse kwiyunga kuri M23

Yobelluo Corneille Nangaa wigeze kuyobora komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri ubu yagizwe umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo rimaze igihe gito ritangirijwe muri Kenya.

Iri huriro kandi rihuriyemo imitwe ya politiki n’iya gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Itangazo ryasohowe na M23 muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu, rivuga ko uyu mutwe wemeye kwiyunga kuri AFC no kwifatanya n’abandi kuko bizabafasha gukomeza impinduratwara yo kuvanaho ubutegetsi bw’ibibazo n’ubwicanyi bwa Tshisekedi «bwica abaturage babwo bugahatira abandi benshi guhitamo kujya mu buhungiro cyangwa kubaho nk’abasabirizi. »

Itangazo rikomeza rigira riti: «Ku bijyane n’Ubuhuzabikorwa dufatanyije twahisemo bwana Corneille Nangaa Yobeluo» ibi ni ibyatangawe na M23 muri iryo tangazo nyine; ikomeza ivuga ko babonye ari umuntu witeguye gusiga byose akitangira kubohoza igihugu.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights