Friday, June 20, 2025
Friday, June 20, 2025
spot_img
HomePolitikeRDC: Joseph Kabila uri i Goma mu matware ya AFC/M23 yisanze mu...

RDC: Joseph Kabila uri i Goma mu matware ya AFC/M23 yisanze mu mazi abira

Mu gihe ubushyamirane hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23 bukomeje gufata indi ntera, uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila Kabange, ari mu mazi abira nyuma y’uko guverinoma ya Kinshasa itangaje ko igiye kumukurikirana mu nkiko ku byaha bikomeye by’ubugambanyi. 

Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2025, nyuma y’uko Kabila agaragaye mu mujyi wa Goma, uherereye mu burasirazuba bwa RDC, uri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23, umutwe wa gisirikare guverinoma ya Congo ifata nk’uw’iterabwoba. 

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, yemeje ko igihugu cyatangije igikorwa cyo gukurikirana Kabila mu nkiko.  

Yasobanuye ko iyi gahunda ishingiye ku “gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa AFC/M23”, agashinjwa kugira uruhare rutaziguye mu bushotoranyi bukorwa na M23 ishinjwa gukorana n’u Rwanda. 

Iri tangazo ryasohowe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ryatangarijwe rubanda nyuma y’uko Kabila avuye muri Zimbabwe, aho yari amaze igihe mu buhungiro, akerekeza i Goma.  

Abasesenguzi bahita babona uru rugendo nk’urwa politiki rufite ubutumwa bukomeye, cyane ko Goma igenzurwa na M23 – umutwe Kabila ashinjwa gushyigikira kuva kera. 

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yahamije ko “nta kibazo” babona mu kuba Kabila ari i Goma.  

Yifashishije ingingo ya 30 y’itegeko nshinga rya RDC avuga ko umuturage wese afite uburenganzira bwo kugenda no gutura aho ashaka. 

Ati: “Perezida Joseph Kabila ni umuturage wa RDC cyo kimwe nanjye kandi simbona impamvu [kuba yaba ari i Goma] bikwiye guteza ikibazo na kimwe.” 

Iri tangazo ry’umutwe wa M23 ryagaragaje ko uriya muyobozi wahoze ari uwa mbere mu gihugu agifite igikundiro cyangwa ubufatanye bukomeye muri iyi ntara iri mu nzitane y’intambara imaze imyaka myinshi. 

Uretse kumukurikirana mu nkiko, Minisitiri Mutamba yavuze ko hatanzwe amabwiriza yo gufatira imitungo ya Kabila yaba iyimukanwa n’itimukanwa, harimo inzu n’ubutaka bwo muri Kingakati, Kashamata, GLM n’ahandi. 

Ibi bihano binakubiyemo gufunga ingendo z’abakorana na Kabila muri iki gikorwa cy’ubugambanyi, hamwe no guhagarika ibikorwa by’ishyaka rye, PPRD, mu gihugu hose.  

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shabani Lukoo Bihango, yasohoye itangazo rihagarika burundu ibikorwa byose bya politiki bya PPRD. 

Nubwo nta tangazo ryihariye ryaturutse kuri Kabila kuva yagera i Goma, mu bihe bitandukanye yagiye ahakana ko afite uruhare mu bikorwa bya M23, ndetse akavuga ko ari ibirego bya politiki bigamije kumugira igitambo. 

Ariko, Leta ya Kinshasa ishimangira ko kuba ari i Goma – umujyi ugenzurwa na M23 – bidashobora gusobanurwa nk’impanuka cyangwa igikorwa gisanzwe.  

Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yavuze ko: “Kuba Kabila ari i Goma bishimangira ko ari umwanzi w’igihugu.” 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe