Wednesday, April 9, 2025
Wednesday, April 9, 2025
spot_img
HomeImikinoVolleyball: Amakipe y'umutekano mu byiciro byombi yageze ku mukino wa nyuma mu...

Volleyball: Amakipe y’umutekano mu byiciro byombi yageze ku mukino wa nyuma mu mikino ya Kamarampaka

Tariki 22 Werurwe 2025 nibwo muri Petit Stade i Remera haberaga imikino ya kamarampaka(Play-off) mu mukino wa Volleyball nyuma y’uko mu cyumweru gishyize aribwo yari yatangiye. Tariki ya 22 Werurwe 2025 nibwo habaye imikino ibiri yarisigaye nyuma y’uko indi mikino ibiri yari yabaye Tariki 21 werurwe 2025. Amakipe yari yabaye ane ya mbere mu byiciro byombi mu Bagabo no mu Mubagore niyo yahataniraga kugera k’umukino wa nyuma aho buri kipe yagombaga gutanga indi gutsinda imikino ibiri. Nk’uko abantu babiteketezaga mbere y’uko iyi mikino ya Kamarampaka iba, amakipe yahabwaga amahirwe yo kugera k’umukino wa nyuma birangiye ariyo ageze k’umukino wa nyuma.

Amakipe y’umutekano mu byiciro byombi yarigaragaje muri iyi Shampiyona ya volleyball mu byiciro byombi kuko wabonaga ko ari hejuru k’urusha ayo bari bahanganye. Ikimenyimenyi n’uko muri iyi mikino bidasabye ko bakina undi mukino kuko zose zitsinze imikino yayo uko ari ibiri zigera k’umukino wa nyuma.

Mu Bagabo APR VC izahura na Police VC mu gihe Mubagore APR WVC izahure na Police WVC.

Aya makipe abigezeho nyuma yo gutsinda amakipe bari bahanganye imikino ibiri k’ubusa. APR VC ikaba yaratsinze KEPLER VC imikino ibiri yose mu gihe APR WVC nayo yatsinze RRA WVC imikino ibiri k’ubusa.

Police VC nayo igeze k’umukino wa nyuma nyuma yo gutsinda REG VC imikino ibiri k’ubusa mu gihe Police WVC nayo igeze k’umukino wa nyuma itsinze KEPLER WVC imikino ibiri k’ubusa.

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights