Vera Sidika Mung’asia umugore w’imyaka 34 , wamenyekanye muri filimi z’uruhererekane zica kuri televiziyo yo mu gihugu cya Kenya mu mwaka 2015 , mu mujyi wa nayirobi , ni umunyamideri , akaba azwi nk’umwe mu bagore b’ikimero bakunzwe mu bihugu by’afurika .
Vera Sidika azwi kandi nk’umugore ukunda guhaha ibigezweho ndetse no kubaho mu buzima bworoshye , aho ashobora kujyana n’abana be mu kiruhuko muri Dubai agahaha maze agakoresha amafaranga asaga miliyoni 1 n’ibihumbi Magana abiri yo muri Kenya , sibyo gusa kuko iyo atumije isakoshi ndetse n’ama rinette (lunette ) arinda izuba akoresha asaga miliyoni 1 n’ibihumbi Magana abiri y’amafaranga akoreshwa muri Kenya .
Vera Sidika akaba yaratangaje ko yabaswe no kugura ibintu bihenze no kujya mu masoko yihagazeho .Tuvuze Vera wibaza byinshi kuki tuvuze ubuzima bwe bwiza kandi buhenze , reka tumare amatsiko .
Ibi byose biraganisha ku baruwa yandikiwe n’umunyarwanda wamubwiye imitoma , amutagagiza amwereka ko yatwawe n’ubwiza bw’uyu mubyeyi maze nawe atazuyaje amwemerera kuzaza mu Rwanda maze bagahura bakaganira .
Uyu musore utaratangaje izina yagize ati :”Mukunzi iyo uvuga uvuga nk’umwamikazi wambaye ikamba , ugenda nk’akarabo kakiraba , umubiri wawe worohereye nk’uwumwana , nubwo nkomeza kwirengagiza amarangamutima yange nkayakomeza ariko iyo nkurebye unyica mu ntekerezo.”
Vera akimara kubona ubu butumwa nawe ntiyazuyaje maze arandika ati :” mbega amagambo meza , ngiye gushakisha uyu mugabo … ningaruka muri Kenya nzamusohokana maze dusangire ibi by’abakundanye ibyo bita mu ndimi z’abamahanga (date)”.