Biragoye kuvuga igisirikare cy’u Rwanda mu myaka hafi 30 ishize ngo usige izina James Kabarebe. Gusa ubu itangazo rya minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryamushyize ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’abandi basirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Gen James Kabarebe w’imyaka 64, kuva mu 2018 yavanywe ku mwanya wa minisitiri w’ingabo, nyuma gato yagizwe umujyanama wa perezida mu bya gisirikare, kuva icyo gihe kenshi yabonekaga mu biganiro akunze guha urubyiruko by’icengezamatwara no gukunda igihugu.
Ntabwo yaruhukijwe wenyine, abandi basirikare bakuru nka Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira n’abandi nabo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nubwo nta sano ya hafi iboneka bifitanye, kuba ibi byakozwe ku munsi muri Gabon igisirikare cyahiritse ubutegetsi ntibyabujije abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga kugaruka kuri uko guhurirana.
Mu Rwanda itegeko rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda ingingo yayo ya 102 ivuga ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuri ofisiye jenerali ari 60.