Wednesday, June 4, 2025
Wednesday, June 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduro“Urupfu rwe ruracyandemereye”: Umuhanzi Niyo Bosco yahishuye agahinda aterwa no kuba umubyeyi...

“Urupfu rwe ruracyandemereye”: Umuhanzi Niyo Bosco yahishuye agahinda aterwa no kuba umubyeyi we yaritabye Imana abaganga bari kumuseka aho kumufasha.

Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje agahinda gakomeye aterwa n’urupfu rwa se, yemeza ko ari bimwe mu bihe bibabaje cyane byamugizeho ingaruka zidasibangana mu buzima bwe.  

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, uyu muhanzi uzwiho ubuhanga mu ndirimbo zubaka haba mu rukundo no mu buzima busanzwe, yavuze ko atazigera yibagirwa amashusho ya nyuma ya se arwana no guhumeka, mu gihe abaganga bari kumuseka aho kumufasha. 

Niyo Bosco avuga abikuye ku mutima yagize ati: “Icyo gihe Papa yari yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge arwaye cyane, ariko icyantangaje ni uko abaganga bamurebye bakamutererana nk’aho atari umuntu.” 

“Mu masaha agera kuri atatu yose, nta na kimwe bakoze ngo nibura bamuhe imiti imufasha kugabanya ububabare, cyangwa se undi muti uwo ari wo wose w’ubutabazi bwihutirwa.”  

Yongeyeho ati: “Icyanshegeshe ni ukureba abaganga bari kumuseka nk’aho ari umukinnyi wa filime, aho kumufata nk’umurwayi ukeneye ubufasha. Ni amashusho atazigera ansibama mu mutwe.” 

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo amaze igihe kinini abayeho atagira umubyeyi, urupfu rwa se rwamusigiye igikomere gikomeye, cyane cyane kuko rwatumye atakariza icyizere inzego zimwe z’ubuvuzi. 

Niyo Bosco yavuze ko atari we wenyine uhuye n’ibisa n’ibi, asaba abakozi bo kwa muganga kujya bibuka ko buri murwayi agira ubumuntu, kandi ko gufasha umuntu uri mu buribwe atari ubuntu ahubwo ari inshingano. 

Ati: “Uramutse ukeneye ubufasha ariko ukabona uri imbere y’umuntu uguseka aho kukurwanaho, icyo gihe wumva ko isi yakurangiranye. Ndumva nta muntu ukwiye kunyura mu bihe nk’ibyo nanjye nanyuzemo.” 

Uyu muhanzi uzwiho umutima woroshye no gusakaza ubutumwa bw’ihumure, yavuze ko gukomeza kuvuga kuri aya mateka bimufasha gusohora agahinda yari amaze igihe yikoreye wenyine. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe