Emelyne, umukinnyikazi wa filimi w’Umunyarwandakazi, yagaragaje uko yigeze kwihagararaho ubwo umugabo yamusabaga ko baryamana amwizeza kumuha miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ikorera mu Rwanda, Emelyne yavuze ko uwo mugabo yamwegereye amwizeza miliyoni eshatu mbere y’uko baryamana, akamuha izindi ebyiri nyuma y’icyo gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Nubwo ayo mafaranga yari menshi, Emelyne yavuze ko yahisemo kwigomwa ayo mafaranga aho kugurisha ubuzima bwe n’indangagaciro ze.
Yatangaje ko atari bwo bwa mbere ahura n’ibihe nk’ibi, kuko muri sinema nyarwanda hari abagabo benshi bamugaragarije ko bamwifuzaho imibonano mpuzabitsina, bamwe babikora mu buryo busobanutse, abandi mu buryo bwihishe.
Gusa we ngo yahisemo gukomeza kubahiriza amahame ngengamyitwarire yihaye no kwirinda ibyo byose byamutesha umurongo w’ubuzima n’inzozi ze.
Ibyatangajwe na Emelyne byongeye kugaragaza imwe mu mbogamizi abakobwa bahura na zo mu ruganda rwa sinema nyarwanda, aho bamwe bakunze gushyirwaho igitutu cyo kugirana imibanire y’igitsina n’abagabo babashukisha amafaranga cyangwa amahirwe mu kazi.