Umutwe wa RED-Tabara wasohoye itangazo wamagana ibirego bya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uvuga ko u Rwanda ruwutera inkunga mu bikorwa byawo byo kurwanya Leta y’u Burundi.
Ibi birego byongeye kugarukwaho na Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yashinje u Rwanda kuba ruri gutegura igitero ku Burundi rubinyujije muri uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwe.
Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara.”
“Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Mu itangazo ryasohowe na RED-Tabara ku wa 26 Werurwe 2025, uyu mutwe wahakanye byimazeyo ibyo birego, uvuga ko nta bufasha na buke uhabwa n’u Rwanda cyangwa undi wese.
Iri tangazo rigira riti: “Mu kiganiro na BBC News Gahuza cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 25 Werurwe, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko ‘u Rwanda rurategura gutera u Burundi ruciye muri Congo ndetse rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara’.”
“RED-Tabara irongera kubeshyuza yivuye inyuma ko nta bufasha ihabwa n’icyo gihugu cyangwa uwo ari we wese.”
Uyu mutwe uvuga ko urwanirira Abarundi bumva neza impamvu uriho, ishingiye ku masezerano ya Arusha, aya CNDD-FDD iyoboye u Burundi yanze kubahiriza kuva muri 2015 ubwo muri kiriya gihugu habaga imvururu.
RED-Tabara ivuga ko iyo ayo masezerano yubahirizwa, ntaba ugihari kuko yari kuyishyira intwaro hasi.
Byongeye, RED-Tabara yanenze Ndayishimiye ku kuba yarasabye Leta ya Congo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya, ariko we bikamunanira kugirana ibiganiro n’abamurwanya mu gihugu cye.
Uyu mutwe wongeyeho ko u Rwanda rutarigeze rugira uruhare mu bikorwa byawo, ndetse ko rwanashyikirije Leta y’u Burundi abarwanyi 17 ba RED-Tabara ku wa 30 Nyakanga 2021, ubu bakaba babayeho mu buzima butari bwiza.
RED-Tabara yasobanuye ko ibirego bya Ndayishimiye nta shingiro bifite kuko u Rwanda ruri mu biganiro bigeze kure n’u Burundi mu rwego rwo guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Iti: “Bitumvikana ukuntu twaba dufashwa n’u Rwanda, hanyuma rwo rukemere kujya mu biganiro na Leta y’u Burundi.”
Uyu mutwe ushimangira ko iyo uza kuba ufashwa n’igihugu icyo ari cyo cyose, Ndayishimiye atari kuba akiri Perezida w’u Burundi, bityo ugasaba ko Leta ye yagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo kugira ngo habeho amahoro arambye mu gihugu.