Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeKuki Sosiyete Alphamin y’Abanyamerika yasubukuye ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro i Walikale?

Kuki Sosiyete Alphamin y’Abanyamerika yasubukuye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Walikale?

Ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, isosiyete y’Abanyamerika Alphamin Resources Corp., izobereye mu bucukuzi bwa etain (cassitérite), yatangaje ko yongeye gusubukura ibikorwa ku birombe bya Bisie, biherereye mu gace ka Walikale, muri Teritwari ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ibi byatangajwe nyuma y’igihe gito gishize abasirikare ba M23 / AFC bivanye muri ako gace, ibintu byahise byongera icyizere ku mutekano n’ukugaruka kw’ishoramari ry’abanyamahanga mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. 

Mu kiganiro yahaye Bloomberg ku wa Kabiri, Massad Boulos, intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, yemeje ko ubuyobozi bwa Alphamin bwasabwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kudacika intege no gukomeza ibikorwa.  

Ati: “Twabashishikarije gukomeza ubucukuzi, kandi biteganyijwe ko batangaza isubukurwa ry’ibikorwa vuba cyane.” 

Iki cyemezo gifatwa nk’ikimenyetso cy’inkunga ihamye y’amahanga mu guharanira umutekano urambye n’iterambere ry’ubukungu bw’akarere, nk’uko ikinyamakuru Mediacongo.net cyabitangaje. 

Alphamin yari yahagaritse ibikorwa byayo hagati muri Werurwe 2025, nyuma y’uko imirwano ikaze yari irimo kwiyongera, abarwanyi ba M23 bigaruriraga Walikale, ahari ibirindiro bikomeye by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.  

Ibi byateje impungenge ku mutekano w’abakozi ndetse n’ibikoresho bya sosiyete, bituma hafatwa icyemezo cyo guhagarika akazi by’agateganyo. 

Icyakora, gucika intege ntibyabaye amahitamo y’iyi sosiyete. Isubukurwa ry’imirimo riri gutanga icyizere gishya ku bakozi basaga 1,500 n’abaturage baturiye ibirombe, aho ubucukuzi bwa cassitérite bwari kimwe mu nkingi z’ubukungu bwaho. 

Bisie ni kimwe mu birombe by’amabuye y’agaciro bikungahaye muri Afurika, byifuzwa cyane ku isoko mpuzamahanga kubera ubuziranenge bwa cassitérite icukurwa aho.  

Iyo cassitérite ni ingenzi cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa, ndetse n’imizindaro ya elegitoroniki. 

Isubukurwa ry’ibirombe ni igikorwa gitegerejwe n’abantu benshi, yaba abakozi, abacuruzi, ndetse n’ubuyobozi bwaho, kuko rizongera imirimo, ingendo, n’isoko ry’ibicuruzwa.  

Ni intambwe nini yerekana uko umutekano ushobora gutuma ubukungu na bwo buzanzamuka. 

Nubwo isubukurwa ry’ubucukuzi bwa Alphamin ritanga icyizere, hari ikibazo cy’ingenzi kigihangayikishije benshi: Umutekano urambye urashoboka?  

Kuri iki, abasesenguzi bemeza ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta ya Congo, AFC/M23, abashoramari, abaturage n’inzego mpuzamahanga kugira ngo ibikorwa nk’ibi bigire icyo bihindura ku buzima bw’abaturage, aho kubabera ibikomere bishya. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe