Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeUmutwe wa M23 wazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Major Willy Ngoma...

Umutwe wa M23 wazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Major Willy Ngoma na Mushikiwabo Louise

Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo Major Willy usanzwe ari umuvugizi wawo mu bya gisirikare wagizwe Lieuténant-Colonel. 

Aba basirikare bazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bertrand Bisimwa ribigaragaza. 

Iri tangazo rigaragaza ko Colonel GACHERI MUSANGA Justin yazamuwe mu ntera agirwa Général de Brigade, mu gihe Lieutenant-Colonel NSANZE NZAMUYE Jimmy na Lieutenant-Colonel KARANGWA BIHIRE Justin bazamuwe bahabwa ipeti rya Colonel. 

Hazamuwe mu ntera kandi Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Makomari Ruben, Kasongo Papy, Mwiseneza Gakwaya Christian na Willy NGOMA bagizwe ba Lieuténant-Colonel bavanwe ku rwego rwa ba Major. 

Abandi ni Sebuntu Kabagema Réonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kagabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu bagizwe ba Sous-Lieuténant mu gisirikare cya M23. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights