Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomePolitikeM23 yahaye aho igenzura abayobozi bashya inabaha inshingano zikomeye nyuma yuko Tshisekedi...

M23 yahaye aho igenzura abayobozi bashya inabaha inshingano zikomeye nyuma yuko Tshisekedi arahiriye kuyobora RDC hatarimo uduce tugenzurwa n’uyu mutwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama Umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washyizeho abayobozi bashya mu duce two muri Teritwari ya Rutshuru yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura. 

Ni ibikubiye mu Itangazo ry’uyu mutwe ryashyizweho umukono na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa. 

Iri tangazo ryerekana ko uwitwa Prince Mbabuka ari we wagize umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, mu gihe uwitwa Dr Bolingo Salomon yagizwe umuyobozi wayo wungirije. 

Abandi bayobozi umutwe wa M23 wahaye inshingano barimo Kanyamarere Desire wagizwe umuyobozi w’Umujyi wa Bunagana, Katembo Julien wagizwe uw’Umujyi wa Kiwanja cyo kimwe na Maguru Celestin wagizwe uw’Umujyi wa Rubare. 

Izindi mpinduka uyu mutwe wakoze zivuga izari zisanzwe zitwa Komisiyo z’amahoro n’umutekano zahinduriwe izina zigirwa za Komisiyo z’ibanze zishinzwe iterambere, zikaba ziri mu nshingano z’umuyobozi wa Teritwari.  

Ikindi ni uko inzego zose zari zisanzweho zitandukanye n’izashyizweho kuri uyu wa Kabiri zahise zivanwaho. 

Tariki 2 Mutarama 2024 nibwo Perezida w’Umutwe w’abarwanyi ba M23, Bertrand Bisiimwa, yatangaje ko ahari ibice uyu mutwe uyobora hatazagendera ku mabwiriza y’Umukuru w’igihugu wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi watowe tariki 20 Ukuboza 2023. 

Bertrand Bisiimwa yabitangarije mu itangazo yasohoye agira ati “Tshisekedi n’ubuyobozi bwe bwanze gukemura ikibazo cy’umutekano mucye, icy’iterambere no guteshwa agaciro biri mu Burasirazuba bwa Congo, binyuze mu biganiro nkuko byemejwe n’abahuza.” 

Itangazo rikomeza rigira riti “Ikindi bahisemo kwima uburenganzira miliyoni z’abaturage batuye muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, babuzwa gutora abayobozi babo. Ibi bikaba bituma ntaho abari muri ibi bice bahuriye n’ibyavuye mu matora, bityo Tshisekedi akaba adafite ubushobozi kuri utu duce.” 

Bisiimwa yatangaje ibi mu gihe Antoine Felix Tshisekedi, ari we watorewe manda ya kabiri yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu matora yabaye tariki 20 Ukuboza 2023, amatora yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 73%. 

Ni intsinzi itarakiriwe neza n’abari bahanganye na Perezida Tshisekedi mu matora, ndetse basaba ko ibyayavuyemo biteshwa agaciro hagategurwa ayandi matora. 

Ubuyobozi bwa M23 butangaza ko bwamaze kwiyunga n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, riyobowe na Corneille Nanga Yobeluo. 

Perezida Tshisekedi wamaze gutangaza ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, afite inshingano zo kugarura amahoro, nubwo ashinjwa kwanga kujya mu biganiro na M23, ahubwo akaba arimo guhuza ubushobozi bujyanye n’igisirikare mu gutsinda burundu uyu mutwe binyuze ku mbuga y’urugamba. 

Ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi zamaze kugezwa muri DRC, aho ziri guhangana na M23, ingabo zivuye muri SADC na zo zamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo, aho zirimo kurwana na M23 mu rugamba uyu mutwe ukomeje gutangiramo isomo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights