Tariki 21 Werurwe 2025 nibwo hakinwaga imikino yo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2016.
Mbere y’uyu mukino u Rwanda rwari ku mwanya wa Kabiri (2) aho rwari rufite amanota arindwi (7) kuko rwatsinze imikino 2,runganya umukino umwe, rutsindwa umukino umwe , mu gihe Nigeria yari ku mwanya wa gatanu (5) yari itaratsinda umukino n’umwe kuko yanganyije imikino 3 itsindwa umukino umwe. Mbere y’umukino Nigeria niyo yahabwaga amahirwe yo kuba yatsinda uyu mukino nyuma yo kuzana abakinnyi bayo bakomeye bakina k’umugabane w’uburayi.
Amakipe yombi yarafite abatoza bashya. Umutoza w’u Rwanda (Amavubi) yari yongeye guhamagara bamwe mu bakinnyi bayo bari bamaze igihe badahamagarwa ndetse hari n’abahamagawe ku nshuro yabo ya mbere.
Umutoza w’amavubi yaramaranye n’abakinnyi iminsi itageze kuri irindwi(7). Umutoza w’igihugu cy’uRwanda (Amavubi) yari yahisemo kubanzamo abakinnyi 9 bakina hanze muri 11 yabanjemo aribo:
Ntwali Fiacle, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thiery, Mutsinzi Ange , Bizimana Djihad, Hakim Sahabo , Mugisha Bonheur, Samuel Guellete , Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Umukino watangiye ubona ko amakipe yombi ashaka uko yabona igitego,gusa wabonaga Amavubi atarimo kubonana neza,kuko wabonaga batakaza imipira cyane. Kuko byaje gutuma Nigeria ifungura amazamu
Ku munota wa 11, kuri kufura yatewe neza na Ademola Lookman , Victor Osimhen awushyira mu izamu neza , ku munota wa 16 , Nigeria yongeye kubona kufura ariko ntiyagira icyo ibyara, Nigeria yakomeje kurusha u Rwanda , ndetse ku munota wa 25 bongera guhusha uburyo bwabazwe .
Ku munota wa 39 u Rwanda rwakoze impinduka ya mbere Mugisha Gilbert asimbura Samuel Guellete, ibi byatumye u Rwanda rusa nurukangutse , itangira kugera imbere y’izamu rya Nigeria, ku munota wa 47 bivuze k’umunota wa 2 winyongera Victor Osimhen yatsinze igitego cya 2 , ku makosa yaba myugariro b’u Rwanda , igice cya mbere kirangira inayoboye umukino .
Mu gice cya Kabiri
Igice cya Kabiri cyatangiranye, imbaraga ari nabwo Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yinjiraga muri Stade Amahoro, Nigeria yataka nkuko yasoje igice cya mbere, u Rwanda, narwo rwageragezaga gushaka igitego , ariko uburyo ibona ntibubyaze umusaruro, ku munota wa 68 u Rwanda rwakoze impinduka ya 2 Muhire Kevin asimbura Hakim Sahabo.
Ku munota wa 81 u Rwanda rwakoze impinduka ya 3 , Ruboneka Jean Bosco na Habimana binjira mu kibuga, basimbuye Kwizera Jojea na Nshuti Innocent, Izo mpinduka k’uruhande rw’u Rwanda ntacyo zatanze ndetse ni nako Nigeria nayo yakoze impinduka ariko ntizagira icyo zitanga.
Iminota 90 yarangiye nta kipe ishoboye kwinjiza igitego mu gice cya Kabiri. U umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 5 yinyongera nayo itagize icyo itanga.
Umukino urangira Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga tariki 25 werurwe 2025 rwakira Lesotho yatsinzwe na Afurika y’epfo.