Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomeImikinoUmutoza wa APR FC yashimagije ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Rayon Sports ahishura...

Umutoza wa APR FC yashimagije ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Rayon Sports ahishura ko ariwe mwiza muri shampiyona.

Umutoza wa APR FC, Darko Novic, yashimye ubuhanga bwa Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, avuga ko ari we mukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Rwanda. Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wahuje aya makipe yombi ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025, ukarangira ari ubusa ku busa kuri Stade Amahoro. 

Nyuma y’uyu mukino wari witezwe na benshi, Darko Novic yatangaje ko wari umukino ukomeye cyane, by’umwihariko mu kugarira, kuko bakinaga n’ikipe ifite ubuhanga bwihariye mu mipira y’imiterekano. 

Yagize ati: “Wari umukino ugoye cyane by’umwihariko mu kugarira kuko twakinaga n’ikipe nziza ku mipira y’imiterekano kuko murabizi n’ikipe y’abakinnyi barebare.” 

Muri ibyo yavuze, Darko yashimangiye ko Muhire Kevin afite ubuhanga budasanzwe mu gutanga imipira y’imiterekano.  

Ati: “Nimero 11 wabo, murambabarira nibagiwe izina rye. Menya ari we mukinnyi ufite ikirenge cyiza muri Shampiyona kubera imipira y’imiterekano ye.” 

Uretse Muhire Kevin, umutoza wa APR FC yanashimye umukinnyi we, Ruboneka Jean Bosco, waje no gutorwa nk’umukinnyi w’umukino.  

Yavuze ko Ruboneka ari umwe mu bakinnyi beza afite bitewe n’imbaraga ze, uburyo akina ndetse n’ubunararibonye bwe mu mikino ikomeye. 

Ku rundi ruhande, abafana ba APR FC bakunze kugaragaza ko umukinnyi Dauda Yussif yagakwiye kubanza mu kibuga.  

Darko Novic yabajijwe kuri uyu mukinnyi maze avuga ko ubwo yamuhaga umwanya wo kubanza mu kibuga atakoze ibyo yamusabye.  

Ati: “Niba mwararebye neza, Dauda yabanje mu kibuga imikino mike. Ntabwo yigeze atanga ibyo twamusabye gukora.” 

“Uyu munsi yinjiye mu kibuga agerageza gutanga imipira myiza yashoboraga no kuvamo ibitego. Iryo niryo tandukaniro rye na Pitchou.” 

Uko kutabona insinzi kwa APR FC kwatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, ikarusha APR FC amanota abiri.  

Ibi bivuze ko guhatanira igikombe bikomeje gukomera, aho buri mukino usigaye ushobora kugira uruhare rukomeye ku mukino wa nyuma wa shampiyona. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights