Mu gihe Paris Saint-Germain (PSG) yitegura kwerekeza i London mu Bwongereza gukina na Arsenal umukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League ku wa kabiri utaha, hari impungenge zivugwa ku mukinnyi wabo w’ingenzi Ousmane Dembélé, nyuma yo kunganya na Nantes.
Ousmane Dembélé, wagaragaye cyane muri uru rugendo rwa PSG rugana muri ½, ntiyabashije kwitwara neza mu mukino wa Nantes, aho yasimbujwe nyuma y’isaha yamaze akinira ku kibuga Stade de La Beaujoire.
Muri uwo mukino nta gitego yatsinze, ndetse ye ishoti rimwe ryonyine ryerekeza mu izamu, ndetse asohoka mu kibuga ubona ko imikinire ye yasubiye inyuma.
Uyu mukino wa Nantes wari uwa kane wikurikiranya uyu mukinnyi w’umufaransa atabonye igitego, ibyatumye havuka impaka ku mikinire ye mbere yo guhura na Arsenal.
Ibi ariko byarakaje cyane umutoza Luis Enrique, nubwo yahakanye ibivugwa ko Dembélé yaba atangiye gucika intege.
Yagize ati: “Intego yanjye nk’umutoza ni uko abakinnyi banjye bose baba bari ku rwego rwo hejuru. Hari ubwo abantu bihimbira inkuru. Mubaze Ousmane! Buri mukinnyi agenzura amarangamutima ye uko ashoboye, uko abishaka. Kuba umukinnyi yaba arakaye cyangwa ahangayitse nyuma y’umukino ntacyo bintwaye.”
Yakomeje ashimangira ko gukinira hanze, cyane cyane mu kibuga cyari cyuzuye afafana nk’icya Nantes, bigora buri wese.
Ati: “Twishimye, ariko twakoze amakosa make Nantes ibasha kuyabyaza umusaruro. Twanganyije, tugomba gukomeza. Ubu tugomba kuruhuka no kwitegura umukino wo ku wa Gatanu, uzaba ari undi mukino wihariye.”
PSG yageze muri ½ isezereye amakipe akomeye arimo Brest, Liverpool na Aston Villa. Nubwo bafite igikombe cya shampiyona mu biganza, intego yabo ni ukwegukana igikombe cy’amakipe akomeye cyane i Burayi cyifuzwa cyane n’andi makipe y’ibihangange.
Luis Enrique yagize ati: “Kugera muri ½ ni ishema rikomeye; bigaragaza ko ikipe ihagaze neza. Turifuza kurangiza shampiyona tutaratsindwa.”
Yongeraho ko nubwo bagiye kongera gukina n’ikipe yo mu Bwongereza, ibyo bidatanga inyungu idasanzwe.
Ati: “Twigeze guhura na Arsenal mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino. Tuyizi neza. Ni ikipe ikomeye cyane ku rwego rw’u Burayi. Yateye imbere cyane kuva Arteta yayijyamo, ikaba iri kwitwara neza. Intego yacu ni ukwandika amateka — kandi nta mateka yandikwa utatwaye igikombe gikomeye nka Champions League.”
“Tuzashyiramo imbaraga zose kugirango tubigereho. Icy’ingenzi ni urugendo tugomba gukora tugana kuri iyo ntego. Kandi mfitiye icyizere cyuzuye ikipe, hatitawe ku bakinnyi bazajya mu kibuga.”
