Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUbutaberaUmusore ukekwaho kwica se yamuciyemo ibice akamujugunya mu bwiherero yapfuye azira ibyo...

Umusore ukekwaho kwica se yamuciyemo ibice akamujugunya mu bwiherero yapfuye azira ibyo yashatse gukorera abapolisi

Barinda Oscar wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, ukekwaho kwica se amutemaguye, nyuma akaza kumujugunya mu bwiherero, yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga gutoroka ahita apfa. 

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha aya makuru cyatangaje ko uyu mugabo yagiye kwereka Polisi y’Igihugu aho yakoreye aya mahano ashaka gutoroka ahita araswa.

Ni nyuma y’uko ku wa 13 Gicurasi 2024, hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu musaza witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67 wanabyaye uyu Barinda. 

Uyu musaza yari amaze iminsi ibiri aburiwe irengero, nyuma aza gusangwa mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye, bacagaguye umubiri we. Uyu mugabo ku wa 14 Gicurasi 2024 yari yatawe muri yombi nyuma yo gukora ayo mahano agatoroka, akaba yari afungiye kuri Station ya RIB ya Kanjongo. 

Amakuru avuga ko uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu bigakekwa ko ari ho amakimbirane yavuye. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights