Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeImyidagaduroUmuhanzikazi Shebaah Karungi yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ko atwite

Umuhanzikazi Shebaah Karungi yashyize umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ko atwite

Shebaah Karungi uzwi nka Queen Sheebah ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda birakwirakwiza ko yaba atwite, ariko uyu muhanzi we arabihakana. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko amakuru ava ku muntu uzi neza Sheebah Karungi yemeza ko nta gitaramo na kimwe ateganya kuzaririmbamo kugeza muri Nzeri na nyuma yo kubyara. 

Nubwo aya makuru akomeza kugenda avugwa ariko uyu muhanzikazi we arabihakana akavuga ko uko bamubona bagatekereza ko yaba atwite atari byo ko ari ukubera umubyibuho. 

Nubwo abantu benshi bamaze iminsi bihwihwisa ko uyu muhanzikazi atwite, bije nyuma y’amagambo yatangaje avugako ntakimwirukansa kugira ngo abayare, kandi yagite ati “mvira mu ntanga, nzabikorera igihe nzaba nafashe umwanzuro” asubiza umunyamakuru. 

Kuva yabitangaza ntabwo arahabwa agahenge n’abakunzi be. 

Ubwo yabitangazaga mu mwaka wa 2022 mu mashusho yagaragaye yagize ati: “sinshaka gushyingirwa, sinshaka ku kubeshya”abwira umunyamakuru. 

Yabajijwe niba afite gahunda yo kuzabyara atarongowe, yasubije ko ku bwe yizera ko hari umugabo uhari utekereza nkawe kandi ko igihe baba bahuye bazagira gahunda. 

Yakomeje avuga ko azabona umugabo umwumva kandi witeguye kuhaba ku bwe, ashimangira ko hari abagabo badashaka gushyingirwa ariko bakunda abagore babo n’iyo baba baratandukanye na bo.  

Ati: “Buri mugore afite umugabo agenewe kandi najye hari umugabo umeze nkanjye uzantwara.” 

Yavuze ko akenshi abantu bakunda kwibasira ibyamamare bibaza igihe bizabyarira, asaba  ko bakwiye kureka icyo gitutu  abagore bakihitiramo igihe cyo kubyara.  

Yavuze kandi ko abavuga baba batazi ibyo bari gucamo, ko atari urugamba rwabo cyane ko hari n’igihe aba amaze n’imyaka 40 agerageza. 

Ku bwe, ibyo ni ibibazo byoroshye bitagomba kubazwa abantu utazi kuko utamenya icyabuza umuntu gushaka cyangwa kubyara. 

Yavuze ko bishobora kuba bidashoboka kubyara cyangwa gushyingirwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights