Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 imikino ya UEFA Champions League yakomeje gukinwa aho Arsenal yakuyemo FC Porto kuri penaliti mu gihe FC Barcelone yo yasezereye Napoli iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Umukino Ikipe ya Arsenal yakinnye n’ikipe ya FC Porto warangiye Arsenal itsinze igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Leandro Trossard ku munota wa 41 w’igice cyambere.
Mu mukino ubunza ikipe ya FC Proto yari yatsinze Arsenal 1:0, ibyo bikaba byatumye banganya 1 – 1 ubundi bajya muri penaliti. Penaliti zaje kurangira Arsenal itsinze 4 : 2, Bituma ikomeza mu cyiciro gikurikiraho.
Arsenal nk’ikipe yari ku kibuga cyayo yatangiye ariyo ihererekanya neza umupira kurusha FC Porto yatangiye ihagaze neza kuko mu mukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0.
Mu minota 10 ya mbere iyi kipe yo muri Portugal yari yamaze kwinjira mu mukino ariko ikinira mu kibuga cyayo, gusa irokoka igitego cya Bukayo Saka ku ishoti yateye mu izamu ariko umunyezamu Diogo Costa aratabara awushyira muri koruneri.
Kuva icyo gihe amashoti yatangiye kuba menshi imbere y’izamu rya FC Porto bituma ihindura imikinire iva inyuma itangira kugerageza gutindana imipira ndetse inarusha Arsenal kuwugumana kugeza mu minota 30.
Ku wa 40, Leandro Trossard wa Arsenal yatsinze igitego cya mbere nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Martin Ødegaard. Uku ni na ko igice cya mbere cyarangiye.
Icya kabiri Arsenal yagitangiye neza ndetse igera no mu minota 65 igerageza gusatira izamu rya FC Porto ariko ikananirwa kubona igitego cy’intsinzi.
Ku wa 66, Ødegaard yashyize umupira mu izamu ariko Kai Havertz yari yakoreye ikosa Kapiteni wa FC Porto, Pepe, bituma umusifuzi ahita yanga kucyemeza.
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yakoze impinduka ku munota wa 83 akuramo Jorginho ashyiramo Gabriel Jesus kugira ngo akomeze ubusatirizi bwe. Ibi ntacyo byatanze kuko amakipe yombi yahawe umwanya w’iminota 30 ngo yikiranure.
Iyi na yo ntacyo yatanze kuko byarangiye amakipe yombi agiye muri penaliti, biha amahirwe Arsenal kuko yakomeje kuri 5-3. Wendell Nascimento Borges na Wenderson Galeno ba FC Porto bazihushije.
Arsenal yari imaze imyaka irindwi ishaka kurenga 1/8 yongeye kubikora nyuma yo gusezererwa muri 1/4 mu mwaka w’imikino wa 2009-10.
Gusa nubwo iyi kipe yatsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Trossard, benshi bakomeje kuvuga ko Trossard afitanye isano ikomeye na Clement Turpin wasifuye uyu mukino.
Nyuma y’ifoto yafashwe aba bombi bari kuganira, ndetse igaragaza ko basa cyane benshi batekereje ko uyu musifuzi yaba ari umuvandimwe wa Trossard.
Gusa siko bimeze kuko Trossard avukana n’umukobwa umwe gusa, bivuze ngo iwabo bavuka ari babiri gusa.
Trossard ubusanzwe afite imyaka 30 y’amavuko, afite umugore babanye guhera muri 2014, ndetse afite abana babiri yabyaranye n’umugore we. Trossard yavukiye mu Bubiligi.