Umuryango w’Abibumbye binyuze mu Ishami ryawo ryita ku biribwa PAM, watanze impuruza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ruhande rw’Uburasirazuba rushobora guhura n’amakuba nyuma yo kwibasirwa n’ibiza.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uyu muryango wavuze ko ari ibiza byaturutse ku mvura yateye imyuzure yagize ingaruka zikomeye cyane ku bantu babarirwa mu 500.000.
Yagize iti“Imvura ikabije yaguye mu buryo budasanzwe, mu bihe byayo bisanzwe, yakajijwe n’ihindagurika ry’ibihe, yatumye amazi y’inzuzi n’ibiyaga arenga inkombe, imijyi irarengerwa, imidugudu ndetse n’imihanda, aho yagiye anyura hose”.
Mu Ntara ya Kivu y’Epfo n’iya Tanganyika niho habaye ingaruka nyinshi zaturutse ku biza , nk’uko byagarutsweho na PAM muri iki cyumweru..
PAM yavuze ko aho byakabije ari mu ntara za Haut-Lomani na Tanganyika, zegereye ikiyaga cya Tanganyika, kimwe no mu Burundi, Tanzaniya na Zambiya.
Ibyo biza byatumye abantu bataye ingo zabo, imirima n’amatungo”. Ikomeza igereranya ko abantu 471.000 bahuye n’ingaruka z’iyo myuzure, kimwe na hegitari 451.000 z’ubutaka zarengewe n’amazi. Aha harimo hegitari 21.000 zari zihinzeho imyaka.
Mu turere twabayemo imyuzure, abantu bakeneye ibiribwa, amacumbi, amazi meza yo kunywa ibyangombwa by’isuku hamwe n’inkunga yo gutuma bongera gutangira ubuzima.
PAM ivuga ko amikoro yayo, ari make mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’ibiribwa ku buryo ngo hari impungenge ku mikorere ya serivise z’ubuzima, mu gihe ibice byabayemo imyuzure bya Kongo byakwibasirwa n’indwara.