Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomeOther NewsUmuryango wa nyakubahwa Alexis Ferguson yemeje urupfu rw’umufasha we Cathy

Umuryango wa nyakubahwa Alexis Ferguson yemeje urupfu rw’umufasha we Cathy

Umudamu wa Alexis Ferguson icyamamare mu batoza b’ikipe ya Manchester United yitabye Imana afite imyaka 84 . Cathy Ferguson akaba asize abana 3 abuzukuru 12. Alexis Ferguson akaba yarahuye na Cathy Ferguson mu mwaka 1964 ubwo yarafite imyaka 23 , bahuriye mruganda yakoreragamo ,

Nyuma y’imyaka 2 nibwo bahisemo kurushinga mu mwaka 1966 , mu mwaka 1968 nibwo bibarutse impanga 3 z’abahungu , aribo Mark Ferguson, Darren Ferguson, ndetse na Jason Ferguson. Nyakubahwa Alexis kurubu ufite imyaka 81 amaze imyaka 10 ahisemo guhagarika gutoza ikipe ye ya Manchester kugirango yite kumuryango we.

Umuryango wa Alexis ukaba wemeje inkuru y’akababaro yatangajwe ku w gatanu nyuma ya saa sita anyuze mu binyamakuru .

“Umuryango wacu uri guca mu bihe bitoroshye nyuma yo kubura umufasha wange Cath , akaba asize abana 3 b’abahungu , abuzukuru 12 ndetse n’ubuvivi 1 .”

Yongeyeho kandi ko yifuza umutuzo no kuba muri iki gihe cy’akababaro , itangazamakuru ribujijwe gutangaza andi makuru arega aha .

Nyakubahwa Alexis Ferguson akaba yararetse gutoza ikipe ye mu mwaka 2013 nyuma yo gupfusha umuvandimwe w’uugore we Caty . yagize ati :” umufasha wange Caty yambaye ye hafi mubuzima bwange bwa buri munsi , ndetse yagiye antera inkunga mu kazi kange , yanteraga imbaraga . Nta magambo nabona navuga kuriwe bisobanura uwo yariwe gusa mu magambo make yari byose.”

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights