Sunday, December 8, 2024
Sunday, December 8, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeIyobokamanaUmupfumu Salongo yaroze Padiri kugirango amutize Kiliziya yo gusezeraniramo? Abapadiri baramukeneye. Video

Umupfumu Salongo yaroze Padiri kugirango amutize Kiliziya yo gusezeraniramo? Abapadiri baramukeneye. Video

Mu mezi yashize Umupfumu Salongo yakoze ubukwe asezerana imbere y’Imana n’Amategeko. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ubukwe bwe bwatangaje benshi bitewe n’uburyo bwari buteguye ndetse no kuba bwarabereye mu Kiliziya kandi benshi bari baziko atajya mu kiliziya. 

Kuba bwarabereye mu Kiliziya ntibitangaje cyane, ahubwo igitangaje ni uko bwabereye mu kiliziya ariko agasezeranywa n’umupasiteri wo mu badiventiste. 

Umupfumu Salongo avuga ko ubundi yabanje gushaka gusezeranywa na padiri ariko Kiliziya ikamusaba ko agomba kubanza kubatizwa. Salongo icyo gihe yavuze ko kuri we kubatizwa ari ikizira. 

Salongo nyuma yaje gutereta padiri amutiza Kiliziya yo gusezeranuramo nubwo yasezeranyijwe n’umudiventiste. 

Ibyo byatumye abantu benshi batangira gushinja Salongo kuba yararoze padiri bigatuma amutiza Kiliziya akayikoreramo ubukwe. 

Ati ” ntakuntu Salongo yaba atararoze padiri kuko ubundi ntibibaho ko mu Kiliziya hari undi muntu ukoreramo imihango uretse padiri gusa cyangwa undi muntu ubifite ububasha. Ariko kuba yarasezeranyijwe n’umupasiteri kandi atabyemerewe muri kiliziya, ni ibindi bindi”. 

Umupfumu Salongo akomeza kubyamaganira kure avuga ko atamuroze ahubwo ko aba padiri n’aba pastor bamukunda kuko nabo bajya bamucyenera.

Reba Video unyuze hano hasi:

Umupfumu Salongo ati “‘Abapadiri barankeneye, Abapasiteri barankeneye”. Ubusanzwe, n’ubwo Salongo yiyita umupfumu, asanzwe ari umuyoboke… | Instagram

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights