Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yasangije amashusho ubwo yati ari gukina penality n’umugore we.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Nyuma ya penality Muyango yateye muri 90, Kimenyi Yves akananirwa kuyikuramo, hamukuriye ingofero aremera.
Yamuteye muri 90 ! Umunyezamu Kimenyi Yves yakinnye penality n’umugore we Muyango, Muyango aramwemeza pic.twitter.com/EcdEeik4uS
— Inkanga (@Yamini_Kwizera) March 15, 2024
Mu minsi ishize, nibwo Kimenyi Yves, yasezeranye na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, kuri uyu wa 6 Mutarama 2024.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden.
Waranzwe n’ubwitabire bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda.
Barimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Mariya Yahani wasohoye umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.
Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ari mu bambariye Muyango Claudine. Umuhanzi Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, Nkurunziza ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.
Kimenyi Yves yaherekejwe n’abasore barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira Kiyovu FC na Zaba Missed Call w’umunyarwenya.
Victor Rukotana yatunguye abageni abaririmbira indirimbo nshya izasohoka vuba yitwa Umwana w’Ibuhoro.
Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi mu ntera ngufi uvuye kuri Romantic Garden ahabereye uwo gusaba no gukwa.
Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry’Imana.
Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine amusezeranya kumubera umugore umwubaha.Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa mu Busitani bwa Romantic Garden.