Malaika Uwamahoro agiye kugaragara muri Filime ivuga ku bwisanzure bw’abaryamana bahuje ibits!na mu Rwanda.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uyu munyarwandakazi ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bazagaragara muri filime ‘The Heights of Kigali’ ya Yseult Polfliet Mukantabana usanzwe yarubatse izina mu ruganda rw’imideli akaba n’umwanditsi w’ibitabo, ndetse akaba ari n’umwe mu bayobozi bakuru mu Kigo cyitwa POWarts gifite inshingano zo gufasha abagore b’abanyempano bashaka kwiteza imbere mu buhanzi.
Ni filime yakozwe na Yseult Polfliet Mukantabana n’umukunzi we babana bahuje igitsina, Anne-Sophie Nanki usanzwe ari umwe mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye mu Bufaransa; aho bakunze kuba bari nubwo banyuzamo bakajya i New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bitwa Mwiza na Nshuti. Mwiza muri iyi filime aba ari Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo mu Rwanda, mu gihe Rocky Try we akina yitwa Nshuti. Igihe iyi filime izajya hanze ntabwo kiramenyekana.
Mu nkuru y’iyi filime aba bakobwa baba bashaka kuguma mu Rwanda nta nzozi zo kujya hanze yarwo yaba mu Burayi no muri Amerika bafite kuko baba batekanye. Bagera aho bashaka umwana ndetse muri sosiyete barimo bakabafasha kumubona.
Mu kiganiro aherutse kugirana na The Long Form Rwanda cya Sunny Ntayombya, aheruka gutangaza ko iyi filime yayikoze ari nk’ibaruwa ku Rwanda nk’igihugu cyamwibarutse.
Ati “Impamvu nashatse kuyikorera hano ni ibaruwa y’urukundo nandikiye igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igaragaza uko niyumva ku muco wacu, ku bantu bacu […] twavuye ahantu hadasanzwe; dusanzwe dufite mu mitima yacu kwemera ku mugaragaro ibintu biriho no muri sosiyete yacu, niyo mpamvu nashakaga kubikorera mu Rwanda. Abakobwa bazakinamo bakundana baba mu Rwanda, byose biri kubera mu Rwanda.’’
Avuga ko ari urugamba arimo rwo kurwanya imyumvire y’abantu bumva ko mu Rwanda cyangwa Afurika muri rusange baheza abaryamana bahuje ibitsina. Yasobanuye ko iyi filime yatangiye ari umushinga w’amafoto.
Ati “Iyi filime yaje kubera ishusho nari mfite nshaka guhanga […] nashakaga gukora ‘Photoshoot’ nerekana nk’urukundo hagati y’abakobwa babiri b’abanyarwandakazi bakundana bari mu gihugu cyabo.’’
Yavuze ko yatewe imbaraga n’uburyo umukunzi we yakiriye iki cyifuzo cye.
Ati “Narabimuganirije [umukunzi we bayikoranye] aravuga ngo aho kugira ngo bibe amafoto se kuki tutakoramo filime? Kuki tutakwandika inkuru? Ni inkuru y’abakobwa babiri b’abanyarwandakazi bakundana, baba mu Rwanda, abakobwa bakora akazi ka buri munsi mu buryo bw’umwuga kandi bari muri sosiyete ibakunda inabashyigikira.’’
Akomeza avuga ko muri iyi filime hatagaragaramo urwango rugirirwa abaryamana bahuje ibitsina, ibizwi nka ahubwo ari filime y’urukundo kandi y’urwenya ku buryo nta muntu uzayireba ngo azinge umunya.