Umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, Alliah Cool, yitabiriye ibirori bikomeye by’ubukwe bwa Juma Jux, aho yagaragaye ari kumwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Rayvanny. Ibi birori byabereye i Dar es Salaam, bikurikirwa no gusohoka kw’ababirimo mu kabyiniro kazwi cyane.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Alliah Cool na Rayvanny bishimye, baganira ndetse babyinana mu buryo bugaragaza ubushuti n’urugwiro hagati yabo.
Mu yandi mashusho, Alliah Cool agaragara atanga amadolari ayanyanyagiza ku muhanzi w’Umunyarwanda Kevin Kade, nawe wari witabiriye ubu bukwe ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Abraham Da Holly, umwe mu basusurutsa ibirori bakomeye muri Tanzania.
Alliah Cool asanzwe azwi nk’inshuti yihariye ya Juma Jux, ari nayo mpamvu yahawe icyubahiro cyo kuba mu batumirwa b’imena mu birori by’uyu muhanzi n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria, Priscilla Ajoke Ojo.
Kevin Kade, wari uherutse kugaragara muri Uganda ashyigikira igitaramo cya The Ben, yahise yerekeza muri Tanzania kwifatanya n’inshuti ze mu bukwe bwa Juma Jux.
Nubwo ubukwe nyirizina bwabereye muri Nigeria ku wa 17 Mata 2025, ibirori byo kubushimira no kwishimira ubuzima bushya byabereye muri Tanzania ku wa 28 Gicurasi 2025.
Mu kiganiro Juma Jux aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko yari afite icyifuzo cy’uko imwe mu mihango y’ubukwe bwe yakabaye yarabereye mu Rwanda, igihugu yahuriye mo bwa mbere n’umugore we, ariko ntibyamukundira kubigeraho.